Kenya: Abapadiri barindwi bahagaritswe hanashyirwaho amabwiriza mashya yo gukaza imyitwarire n’imicungire ya Kiliziya
Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Maralal, Myr Hieronymus Emusugut Joya, yahagaritse by’agateganyo abapadiri barindwi ndetse anatangaza amabwiriza mashya agomba kuyobora ubuzima n’imikorere y’abapadiri, avuga ko agamije kongera kubaka icyizere, gukomeza imiyoborere myiza no kurinda umutungo wa Kiliziya.
Mu ibaruwa ya gishumba yasohotse ku Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga 2026, Myr Joya yavuze ko ibi byemezo byafashwe nyuma y’igenzura ryimbitse ryakozwe ku mikorere ya Diyosezi, aho yavuze ko yabonye amakuru yizewe ku myitwarire ya bamwe mu bapadiri no ku micungire y’umutungo wa Kiliziya.
Musenyeri Joya yavuze ko kuva yashingwa kuyobora Diyosezi ya Maralal mu Ukwakira 2022, yasanze ihanganye n’ibibazo bikomeye birimo imiyoborere idahamye, ibibazo by’ubukungu ndetse n’imbogamizi mu bikorwa by’iyogezabutumwa.
Yagize ati: “Birambabaza kuvuga ko nasanze Diyosezi ifite ibibazo byinshi, ariko nta n’umwe wari witeguye kumbwira inkomoko yabyo cyangwa uburyo byakemurwa.”
Yasobanuye ko uretse gushaka inkunga zafashije Diyosezi, hanakozwe igenzuramari muri paruwasi n’ibigo biyishamikiyeho, hashyirwaho uburyo bushya bwo gucunga umutungo ndetse hatangira no kwishyurwa imyenda yari imaze igihe.
Mu rwego rwo gukaza imyitwarire y’abapadiri, Musenyeri Joya yashyizeho amabwiriza mashya ashingiye ku ngingo ya 277 §3 y’Amategeko ya Kiliziya Gatolika. Ayo mabwiriza ateganya ko abapadiri bagomba kuba bageze mu ngo zabo mbere ya saa moya z’umugoroba kugira ngo bifatanye mu isengesho rya nimugoroba, kandi ko nta wemerewe kurara ahandi atabiherewe uburenganzira n’Umwepiskopi.
Yanabujije abapadiri kwakirira abantu basanzwe mu ngo zabo cyangwa mu nzu z’ababikira ngo bahararire batabifitiye uburenganzira, kunywera inzoga mu tubari cyangwa gukora imihango ya liturujiya basinze, gukora ubucuruzi bwigenga butajyanye n’inshingano za Kiliziya, gutunga umutungo udafite inkomoko isobanutse ndetse no kugirana umubano unyuranyije n’indahiro z’ubusaseridoti.
Musenyeri Joya yavuze ko nta mupadiri yafatiye icyemezo adafite amakuru yizewe, ati: “Sinigeze nshinja cyangwa ngo mfatire umupadiri icyemezo nta makuru yizewe mfite. Ubu ayo makuru narayabonye kandi namenye abo bireba.”
Abapadiri bahagaritswe by’agateganyo ni Padiri Paul Maina, Padiri Peter Musau, Padiri Stephen Lekasuyan, Padiri Peter Nderitu, Padiri Christopher Letikirich, Padiri John Dida na Padiri Jonathan Namoni, wari warahagaritswe mbere ku wa 10 Nyakanga 2026.
Nk’uko ibaruwa ya Musenyeri ibivuga, ihagarikwa ryabo rizakomeza kugeza igihe hazasuzumirwa ibibazo bifitanye isano no gukoresha nabi ububasha bwa Kiliziya, uburangare mu buyobozi no gucunga nabi umutungo wa Kiliziya. Icyakora, ibaruwa ntiyasobanuye ibyaha cyangwa ibirego biregwa buri mupadiri ku giti cye.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Musenyeri Joya yasabye abakristu gusabira abo bapadiri ndetse no kumusabira kugira ngo akomeze kuyobora Diyosezi mu rugendo rwo gukemura ibibazo no kwimakaza ubuyobozi buboneye.