Mwiza Zawadi akomeje kwagura ivugabutumwa rye binyuze mu bitaramo byo kuramya Imana
Umuramyi Mwiza Zawadi ukomeje kuzamuka neza mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yatangaje ku mugaragaro igitaramo cye yise “IMIRIMO YAWE LIVE CONCERT” giteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki ya 04 Ukwakira 2026.Ni
Ni igitaramo cyitezweho guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kikazaba kimwe mu bikorwa bikomeye ateganya gukora muri uyu mwaka.Iri tangazo ryashyizwe hanze riherekejwe n’ubutumwa bwa “Save the Date”, busaba abantu bose kuzazigama iyo tariki mu gihe hakomeje gutegurwa gahunda n’andi makuru arambuye ajyanye n’iki gitaramo. Abategura iki gikorwa batangaje ko andi makuru azatangazwa mu minsi iri imbere kugira ngo abazacyitabira babashe kwitegura neza.Izina “IMIRIMO YAWE”muri iki gitaramo rikomeje gukurura amatsiko ya benshi, by’umwihariko abakurikiranira hafi ibikorwa bya Mwiza Zawadi.
Ni izina rifite ubutumwa bwimbitse bwo guhamya no gushima imirimo Imana ikorera abayizera, bikaba bitegerejwe ko rizaba ari n’insanganyamatsiko y’ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana muri iki gitaramo.Mbere y’iki gitaramo , Mwiza Zawadi azitabira gahunda ya “Chill & Praise Gospel Sundays itegurwa na Mundi Center, izaba ku wa 02 Kanama 2026 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Nyuma yo gutumirwa muri “Chill & Praise”, Mwiza Zawadi yatangaje igitaramo cye gitegerejwe na benshi

Muri iki gikorwa ni we uzaba ayoboye ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana, bikaba ari umwanya mwiza wo gukomeza gusangira ubutumwa bwiza n’abakunzi be ndetse no kubategurira ibyiza biri imbere.Mwiza Zawadi ni umwe mu baramyi bakomeje kwagura ibikorwa byabo bya Gospel mu Rwanda, aho agenda akoresha impano ye mu kugeza ubutumwa bw’ibyiringiro, urukundo rw’Imana n’ishimwe ryayo ku bantu batandukanye.
Ibikorwa bye bikomeje gukurikirwa na benshi, cyane cyane urubyiruko rukunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.Mu gihe hasigaye amezi make ngo IMIRIMO YAWE LIVE CONCERT ibe, abakunzi ba Mwiza Zawadi bakomeje gutegereza amakuru arambuye kuri iki gitaramo. Byitezwe ko kizaba umwanya udasanzwe wo guteranira hamwe mu kuramya Imana no kuyishimira imirimo yayo, nk’uko izina ryacyo ribigaragaza.
Mwiza Zawadi yatangaje igitaramo cye cya mbere “IMIRIMO YAWE LIVE CONCERT”
