Umunyanijeriya yasomye Bibiliya amasaha 144 adahagarara agamije kwandika amateka muri Guinness World Records
2 mins read

Umunyanijeriya yasomye Bibiliya amasaha 144 adahagarara agamije kwandika amateka muri Guinness World Records

Umunyanijeriya Habibat Salawudeen Ihiovi-Jack yatangaje benshi nyuma yo kurangiza gusoma Bibiliya mu ijwi riranguruye amasaha 144 adahagarara, mu gikorwa cyari kigamije gushyiraho agahigo gashya kazandikwa mu gitabo cya Guinness World Records.

Iki gikorwa cyiswe “144 Hours in the Word” cyabaye kuva ku wa 22 kugeza ku wa 29 Kamena 2026 muri Novotel Hotel i Port Harcourt, kimara iminsi itandatu yose. Muri icyo gihe cyose, Habibat yasomaga Bibiliya yicaye ku ntebe yabugenewe, yubahiriza amabwiriza ya Guinness World Records amwemerera gufata ibiruhuko bigufi gusa byo kwita ku bikenewe by’ibanze.

Mu minsi yose yamaze asoma, yakomeje gushyigikirwa n’abagize umuryango we, inshuti, abo basengana ndetse n’abantu benshi bamukurikiranaga ku mbuga nkoranyambaga, bamwifuriza kurangiza neza uru rugendo rwari rusaba imbaraga z’umubiri n’iz’umwuka.

Habibat, usengera muri Summit Bible Church yo muri Port Harcourt, yavuze ko ikimurangaje imbere atari ugushaka kumenyekana kubera agahigo gusa, ahubwo ko yifuzaga gushishikariza abantu kongera umwanya baha gusoma no gusobanukirwa Ijambo ry’Imana.

Yagize ati: “Intego yanjye ni ugukangurira abantu gukunda gusoma Bibiliya no kuyigira igice cy’ubuzima bwabo bwa buri munsi.”

Iki gikorwa cyongeye kwerekana uko Abanyanijeriya bakomeje kwigaragaza mu guca uduhigo dutandukanye twemezwa na Guinness World Records. Mu 2024, Samson Ajao na we yanditse amateka nyuma yo gusoma mu ijwi riranguruye amasaha 215 adahagarara, agahigo kemejwe n’iki gitabo cyandika uduhigo tw’isi.

Kugeza ubu, ibimenyetso byose by’igikorwa cya Habibat byamaze koherezwa muri Guinness World Records, hakaba hategerejwe igenzura rya nyuma rizemeza niba azemererwa kwinjira ku rutonde rw’abafite uduhigo tw’isi.

Ku bakristo, iki gikorwa cyibutsa agaciro ko kwiha umwanya wo gusoma Ijambo ry’Imana. Bibiliya igaragaza ko Pawulo yigishaga ijoro ryose, maze umusore witwaga Utuko asinzira cyane agwa mu igorofa rya gatatu arapfa, ariko Pawulo amusengera Imana iramuzura, nk’uko tubisanga mu Byakozwe n’Intumwa 20:7-12.

Iyi nkuru yerekana ko intege nke z’umubiri zishobora kubangamira umuntu, ariko kandi ikibutsa ko gukomeza kugirira inyota Ijambo ry’Imana ari ingenzi mu buzima bwa gikristo.

Nubwo abantu benshi bavuga ko kubasha gusoma Bibiliya isaha imwe bibagora, urugero rwa Habibat Salawudeen Ihiovi-Jack rwerekanye ko kwiyemeza no kugira intego bifasha umuntu kugera ku bidasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *