Pasiteri Désiré Habyarimana yavuze ku rugendo rw’imyaka 19 amaze mu murimo wo kuragira umukumbi wa Kristo
Pasiteri Désiré Habyarimana, umwe mu bavugabutumwa bazwi cyane mu Rwanda, yasangije abamukurikira ubuhamya bw’imyaka 19 amaze ahawe inshingano yo kuba umushumba urangira umukumbi w’Umwami Yesu Kristo.
Yavuze ko ashimira Imana yamugiriye icyizere ikamuhamagarira uyu murimo, ikamuyobora mu bihe bitandukanye byaranze urugendo rwe rw’ivugabutumwa.Mu butumwa bwe, yagaragaje ko imyaka 19 amaze mu murimo w’Imana ari igihe cyamwigishije byinshi ku rukundo rw’Imana, kwihangana no gukorera abantu. Yavuze ko yabonye ubuntu bw’Imana mu buryo butandukanye, haba mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza ndetse no mu gukomeza abayoboke benshi mu rugendo rwabo rwo kwizera.Nubwo imyaka myinshi yayimaze ari umumisiyoneri hanze y’u Rwanda, Pasiteri Désiré Habyarimana yakomeje kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu bihugu bitandukanye.
Umurimo we wibanze ku kubwiriza ijambo ry’Imana, guhugura abayoboke no gufasha benshi kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwabo. Uyu murimo ni wo watumye izina rye rimenyekana cyane mu bikorwa by’ivugabutumwa no mu nyigisho zubaka ubuzima bwa gikristo.Pasiteri Désiré Habyarimana azwi kandi nk’umwanditsi n’umujyanama mu bijyanye n’imibanire n’iterambere ry’umuryango.

Inyigisho ze zagiye zigera kuri benshi binyuze mu bitangazamakuru bitandukanye no mu biganiro atanga ku buzima bwa gikristo, aho akunze gushishikariza abantu kubaka ubuzima bushingiye ku mahame y’ijambo ry’Imana no kurangwa n’urukundo, kubabarira no kwihangana.Mu buhamya bwe, yashimangiye ko ikimushimisha kurusha ibindi atari imyaka amaze mu murimo, ahubwo ari ukubona abantu bahindurirwa ubuzima n’ubutumwa bwiza yabagejejeho. Yavuze ko gukorera Imana ari umuhamagaro usaba ubudahemuka no kwemera kuyoborwa na Yo mu bihe byose, bityo imyaka 19 ishize ikaba ari ikimenyetso cy’ubuntu n’ubudahemuka bw’Imana mu buzima bwe.
Kugeza ubu, Pasiteri Désiré Habyarimana aracyakomeje ibikorwa by’ivugabutumwa haba mu Rwanda no hanze yarwo, akomeza gukoresha impano n’umuhamagaro yahawe mu kugeza ubutumwa bwiza bwa Kristo kuri benshi. Ubuhamya bwe bw’imyaka 19 bukomeje kubera benshi isoko y’ihumure n’ishimwe, bunibutsa abakristo ko gukorera Imana ari urugendo rwubakwa n’ubuntu bwayo ndetse no kuyigirira icyizere mu bihe byose.

Uko Imana yakoresheje Pasiteri Désiré Habyarimana mu Rwanda no hanze yarwo mu myaka 19 ishize.
