Gisubizo Ministry na Jambo Events bahuje imbaraga mu gutegura Worship Legacy Concert Season 7
Gisubizo Ministry ku bufatanye na Jambo Events yatangaje ko igitaramo Worship Legacy Concert Season 7 kizaba ku Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026 muri Camp Kigali. Iki gitaramo kimaze kuba kimwe mu bikorwa ngarukamwaka bitegerejwe n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho kiba kigamije guhuriza hamwe abantu batandukanye mu mwuka wo gusenga no guha Imana icyubahiro.Worship Legacy Concert imaze imyaka itandukanye itegurwa na Gisubizo Ministry, ikaba yaragiye irangwa no gutanga umusanzu mu kubaka no gukomeza ibihe byo kuramya Imana binyuze mu ndirimbo n’ubuhamya bw’abaramyi banyuranye.
Season ya karindwi y’iki gitaramo ije ikurikira izabanje zagiye zisigira benshi ibihe byiza by’umwuka ndetse n’inyigisho zibafasha gukomera mu rugendo rw’agakiza.Abategura iki gitaramo batangaje ko imyiteguro igeze kure, ndetse amatike yo kucyitabira yamaze kujya ku isoko. Itike yo mu cyiciro cya Silver isigaye igura ibihumbi 10 Frw, mu gihe abayigura hakiri kare bayibona ku bihumbi 5 Frw. Itike ya Premiere igura ibihumbi 15 Frw, naho iya Gold ikagura ibihumbi 25 Frw, iziguzwe mbere zikaba zigabanyijwe ibihumbi 5 Frw kuri buri cyiciro.

Worship Legacy Concert Season 7 igiye kongera guhuriza hamwe abakunzi b’ihimbaza-mana muri Camp Kigali
Ku bazifuza serivisi zihariye muri iki gitaramo, hateganyijwe kandi itike ya Platinum igura ibihumbi 50 Frw. Ubu buryo butandukanye bw’amatike bwashyizweho mu rwego rwo guha abantu amahirwe yo kwitabira iki gitaramo hakurikijwe ubushobozi bwabo, ariko bose bakabona umwanya wo gusangira ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu myaka ishize, Worship Legacy Concert yagiye yitabirwa n’imbaga y’abantu baturutse mu matorero n’inzego zitandukanye, ibintu byatumye iki gitaramo kiba mu bihe by’ivugabutumwa bikomeye bihuza abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda. Biteganyijwe ko n’iyi nshuro izakomeza gutanga umusanzu mu kwimakaza ubutumwa bwiza no gukomeza kubaka ubumwe hagati y’abakristo.Abifuza kugura amatike cyangwa kubona ibindi bisobanuro ku gitaramo bashobora gusura urubuga rwa Gisubizo Ministry cyangwa bagahamagara kuri nimero ya telefone +250 788 880 901. Abategura iki gitaramo bakomeje gushishikariza abantu kuzitabira Worship Legacy Concert Season 7, biteguye guhurira muri Camp Kigali ku wa 13 Nzeri 2026 mu bihe byihariye byo kuramya no guhimbaza Imana.
