Aline Gahongayire: Kwikunda no kwiyubaka ni umuti ukomeye urinda kwiheba
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yavuze ko kwikunda no kwimenya ari imwe mu ntwaro zamufashije guhangana n’ibigeragezo by’ubuzima, ashimangira ko umuntu akwiriye kwitoza kwibwira amagambo meza aho kwemera gutwarwa n’ibitekerezo bibi bishobora kumwangiriza ubuzima bwo mu mutwe.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Aline yavuze ko buri munsi atangira yireba mu ndorerwamo akiyibutsa ko afite agaciro nk’umuntu waremwe n’Imana. Yavuze ko iyo myitozo yamufashije kubaka icyizere no kudaha agaciro amagambo mabi ashobora kuvugwa n’abandi.
Yagize ati: “Nta kintu na kimwe kiri muri ubu buzima gishobora kumbuza kwikunda. Ushobora kuvuga ngo ndi mubi, ariko njyewe mu ndorerwamo yanjye turaziranye ko ndi mwiza. Ndabyuka nkireba, nkisuhuza, nkanashyira ibintu byiza muri njyewe.”
Uyu muhanzikazi yavuze ko uko agenda akura ari na ko agenda arushaho kwiyakira, akabona ko umuntu udafite urukundo yiyifitiye aba ashobora guhungabanywa n’ibitekerezo cyangwa amagambo y’abandi.
Aline yagaragaje ko kwikunda atabifata nk’ubwirasi, ahubwo ko ari uburyo bwo kurinda ubuzima bwo mu mutwe. Yavuze ko hari ibintu umuntu agomba kwikorera ubwe, nubwo yaba ahabwa ubufasha n’abaganga cyangwa abandi bamukunda.
Ati: “Kwikunda ni kimwe mu bintu nabonye nk’umuti muganga atakwandikira. Amagambo meza abantu bambwira ni inyongera y’ibyo njyewe ubwanjye mba naramaze kwibwira.”
Ubutumwa bwe buje mu gihe ubuzima bwo mu mutwe bukomeje kwitabwaho ku rwego mpuzamahanga. Raporo ya Africa CDC yagaragaje ko urubyiruko ruri mu bafite ibyago byinshi byo guhura n’ibibazo by’agahinda gakabije no kubihisha, ibintu abahanga bavuga ko bishobora kudindiza imibereho n’iterambere ryabo iyo bidaherewe ubuvuzi cyangwa ubundi bufasha.
Abahanga mu buzima bwo mu mutwe bagaragaza ko kwiyakira, kugira icyizere no kwivugisha amagambo yubaka bishobora kuba kimwe mu bifasha umuntu gukomeza ubuzima bwiza bwo mu mutwe, nubwo bitasimbura ubufasha bw’umwuga igihe ikibazo cyabaye gikomeye.
Aline yashishikarije abantu kudategereza ko abandi babaha agaciro, ahubwo bakabanza kukiyibonamo ubwabo, kuko ari imwe mu ntambwe zibafasha kubaho bafite icyizere no guhangana n’ibigeragezo by’ubuzima.