Prosper Nkomezi akomeje kwagura ivugabutumwa rye, ategura ibitaramo muri Amerika
Umuramyi Prosper Nkomezi uri mu bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, akomeje kwagura umurimo we w’ivugabutumwa binyuze mu muziki. Mu mwaka wa 2026, uyu muramyi afite gahunda y’ibitaramo mpuzamahanga mu bice bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ateganya gusangiza abakristo ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zo guhimbaza no kuramya.
Prosper Nkomezi azataramira i Phoenix muri Leta ya Arizona, mu gitaramo cyiswe “Prosper Nkomezi Live Tour in USA Phoenix Arizona Edition”, giteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 4 Ukwakira 2026. Abategura iki gitaramo bamaze gutangaza itariki, basaba abazitabira iki gitaramo kuyibika no gukomeza gukurikira amakuru ajyanye n’ahazabera igitaramo n’izindi gahunda zizagiherekeza.Iki gitaramo kizaba kiri mu rugendo Prosper Nkomezi ari gukorera muri Amerika mu mwaka wa 2026, rugamije kugeza ubutumwa bw’indirimbo ze ku bantu batuye muri icyo gihugu. Uru rugendo kandi rukomeje kugaragaza uburyo umuziki wa Gospel nyarwanda uri kurenga imbibi z’u Rwanda, ukagera ku banyarwanda n’abandi bakunda ubutumwa bwiza baba mu bihugu bitandukanye ibi bitaramo bije bikurikira ubukwe bwa prosper Nkomezi no kwimukira muri America.

Phoenix yiteguye kwakira Prosper Nkomezi mu gitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza
Prosper Nkomezi yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga muri 2017, maze mu 2018 asohora album ye ya mbere yise “Sinzahwema Album, Vol. 1.”Kuva icyo gihe, amaze gusohora imishinga y’indirimbo yakunzwe n’abakunzi ba Gospel, ndetse akaba yaramenyekanye cyane kubera ijwi rye, uburyo aririmbamo, kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’ubutumwa bushingiye ku byiringiro n’amasezerano y’Imana.Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo “Ibashagukora,” “Nzakingura,” “Wanyujuje Indirimbo” na “Witwa Jambo,” ndetse n’indi yamenyekanye cyane yitwa “Umusaraba,” yakoranye na Israel Mbonyi.
Izi ndirimbo zamufashije gukomeza kugira umwanya ukomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.Igitaramo cya Phoenix giteganyijwe ku itariki ya 4 Ukwakira 2026 ni kimwe mu bikorwa bishya bikomeye Prosper Nkomezi azageza ku bakunzi be muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu gihe hakomeje gutegurwa ibindi bisobanuro by’uru rugendo, abakunzi b’umuziki wa Gospel barasabwa gukomeza gukurikira amakuru azatangwa, mu gihe Prosper Nkomezi akomeje gutegura ibihe byihariye byo kuramya no guhimbaza Imana muri Amerika.

