Ubwenge buhangano ntibushobora gukiza abantu icyaha_Papa Leo XIV agira inama Abepiskopi bashya
Papa Leo XIV yasabye Abepiskopi bashya gukomeza kwamamaza Ivanjili no kuyobora abakristu mu gihe ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano bikomeje guhindura isi.
Yabasabye gukunda abantu bashinzwe, bakamenya ibyishimo n’agahinda byabo, bakumva inzozi zabo kandi bakishimira iterambere ry’imiryango ya Kiliziya.
Yanabasabye kujya bamenya amazina y’abo bashinzwe ndetse bakamenya amateka yabo, bakabasura aho bishoboka kandi bakabasengera.
Ati: “Umwepiskopi agomba kwiga buri munsi kurushaho gukunda abantu be no kubegera, kuko n’iyo yaba adafite amagambo menshi, kuba ahari bishobora ubwabyo gutanga ubutumwa bukomeye, cyane cyane muri Kiliziya zikiri nto.”
Yabasabye kwita by’umwihariko ku bapadiri
Papa Leo XIV kandi yashimangiye ko Abepiskopi bagomba kugira umubano wihariye n’abapadiri babo, bakababera ababyeyi n’abavandimwe aho kuba abayobozi gusa.
Yabasabye kubatega amatwi, kubatera inkunga, kubasengera no kubaherekeza mu murimo wabo.
Yabasabye kandi kwita ku bapadiri bageze mu zabukuru cyangwa bafite uburwayi, abibutsa ko rimwe na rimwe telefone, uruzinduko cyangwa ijambo ryiza bishobora gutuma umupadiri yumva ko Kiliziya imukunda kandi ko itamwibagiwe.
Umurimo w’Umwepiskopi ni umurimo w’urukundo
Papa Leo XIV yasobanuye ko umurimo w’Umwepiskopi ukwiye kurangwa n’urukundo, haba mu kwamamaza Ivanjili, mu isengesho, mu gufata ibyemezo no mu kumara igihe ari kumwe n’abantu.
Yifashishije inyigisho ya Mutagatifu Agusitini, yawise amoris officium, bisobanura “umurimo w’urukundo”.
Yavuze ko no gutega amatwi abantu, kubasengera, kubafasha gutandukanya icyiza n’ikibi ndetse no kubaha umwanya ari ibikorwa bigaragaza urukundo rwa gishumba.
Yasabye Kiliziya kugira umutima w’ubumisiyoneri
Papa Leo XIV yavuze ko bamwe mu Abepiskopi bashya baturuka muri Kiliziya zikiri nto, aho usanga Kiliziya ishobora kuba idafite byinshi mu buryo bw’umutungo, ariko ikaba ikungahaye ku kwemera gukomeye.
Yabasabye gukomeza uwo mutima w’ubumisiyoneri no kutibanda gusa ku bakristu basanzwe bitabira amaparuwasi.
Yavuze ko Umwepiskopi agomba kugira umutima ufunguye ku bakristu bo mu yandi madini, abantu b’andi myemerere, abatavuga ko bafite ukwemera ndetse n’abantu bose bafite ubushake bwo gukora ibyiza.
Ubwenge buhangano ntibushobora gukiza abantu
Papa Leo XIV yanagarutse ku mpinduka isi iri kunyuramo, cyane cyane iterambere ry’ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano (AI).
Yavuze ko nubwo ubwenge buhangano bukomeje gufungura amahirwe mashya no kongera ubushobozi bwa muntu, Kiliziya igomba gukomeza kwamamaza Ivanjili y’agakiza.
Yashimangiye ko ikoranabuhanga, uko ryaba ryateye imbere kose, ridashobora kubohora ikiremwamuntu ku cyaha n’ingaruka zacyo. Ni yo mpamvu yasabye Abepiskopi gukomeza kuba abahamya b’Ivanjili mu isi iri guhinduka vuba.
Mu gusoza, Papa Leo XIV yabasabye gusubira mu madiyosezi yabo bafite umutima ufunguye kuri buri wese, bakagenda n’abaturage babo, bagasenga na bo, bakumva Ijambo ry’Imana na bo ndetse bagahimbaza Ukaristiya bari kumwe na bo.
Yabibukije ko Yezu wabahamagaye ari indahemuka, kandi ko azakomeza kubayobora no kubaherekeza mu nshingano bahawe.