ADEPR: Kwishima udafite ubwenge nta byishimo nyakuri birimo
1 min read

ADEPR: Kwishima udafite ubwenge nta byishimo nyakuri birimo

Itorero rya ADEPR ryashimye icyemezo cya Leta cyo guhagarika inganda zikora inzoga zitujuje ubuziranenge no gukumira izinjizwa mu Rwanda, rivuga ko ari intambwe ikomeye mu kurinda Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, ingaruka z’ibiyobyabwenge n’inzoga z’akabya.

Umushumba Mukuru wa ADEPR akaba n’Umuvugizi waryo, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yabivuze I Kigali mu kiganiro n’itangazamakuru cyateguraga Igiterane cya Rwanda Shima Imana, giteganyijwe ku wa 16 Kanama 2026.

Pasiteri Ndayizeye yavuze ko ubuzima bwiza busaba umuntu kugira ubushobozi bwo gutekereza no gufata ibyemezo bizima, ashimangira ko kunywa inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge bishobora kubangamira uwo bushobozi.

Ati: “Urebye umusore cyangwa umukobwa utanywa ibiyobyabwenge, utananywa urumogi, utanywa inzoga, cyangwa utari umusinzi, abasha gutekereza neza ku bikorwa bye. Agira icyerekezo n’amahitamo, kuko ibyo akoze byose abitekerezaho.”

Yongeyeho ko kuba bamwe batekereza ko inzoga ari zo zituma abantu bishima bidahagije, kuko ibyishimo biturutse ku kunywa bishobora kubangamira ubushobozi bwo gutekereza neza.

Ati: “Hari abatekereza ko iyo abantu banyoye ari bwo banezerwa bakishima ariko kwishima udafite ubwenge ntabwo waba wishimye. Ingaruka z’ibiyobyabwenge ni nyinshi cyane.”

ADEPR ivuga ko icyemezo cya Leta gihuye n’ubutumwa imaze igihe itanga bwo gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge n’imyitwarire ishobora kubangiriza ubuzima.

Leta y’u Rwanda imaze gufata ingamba zikomeye zo gukumira ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, zirimo gufunga inganda zibikora, gukura ku isoko ibinyobwa binyuranyije n’amabwiriza no guhagarika bimwe mu binyobwa bitumizwa mu mahanga.

Pasiteri Ndayizeye yavuze ko kurwanya iki kibazo bisaba uruhare rwa buri wese, anashimangira ko ivugabutumwa rishobora kuba imwe mu nzira zo gufasha abantu kuva mu ngeso z’ibiyobyabwenge no kubafasha guhitamo ubuzima bwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *