Tuzabe ba bandi bagaruka gushimira Imana_Pastor Jimmy Muyango
2 mins read

Tuzabe ba bandi bagaruka gushimira Imana_Pastor Jimmy Muyango

Pastor Jimmy Muyango, uyobora PEACE PLAN itegura igiterane cya Rwanda Shima Imana, yasabye Abanyarwanda kuzitabira igiterane kizabera muri Stade Amahoro ku wa 16 Kanama 2026, bagafatanya gushimira Imana ku byo yabakoreye.

Ibi yabivugiye muri ADEPR Remera, mu butumwa yatanze ari kumwe n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaïes Ndayizeye. Muyango yavuze ko Abanyarwanda bafite impamvu nyinshi zo gushimira Imana no gutera intambwe bakayigarukira, aho kuyibuka gusa mu gihe cy’ibibazo.

Mu kibwiriza cye, Pastor Muyango yibanze ku nkuru yo muri Luka 17 ivuga ku babembe icumi Yesu yakijije. Bibiliya ivuga ko bose bakize, ariko umwe gusa, wari Umusamariya, yagarutse kuri Yesu, aramushimira. Yesu yahise abaza ati: “Ntimwakize muri icumi? Ba bandi cyenda bari he?” (Bibiliya Yera)

Muyango yavuze ko iyi nkuru ikwiye gutuma buri muntu yibaza niba ari mu bantu bibuka gushimira Imana nyuma yo kubona ibyo bayisabye.

Yagize ati: “Tuzabe ba bandi bagaruka gushimira Imana.”

Yasobanuye ko abantu benshi bashobora gutabaza Imana igihe bafite ibibazo, ariko iyo bibaye byiza bakibagirwa kuyigarukira no kuyishimira.

Yasabye Abanyarwanda kutibanda gusa ku byo babona nk’ibyo bafite, ahubwo bakazirikana n’urugendo banyuzemo, ibyo bagezeho ndetse n’ubuzima bafite. Yashimangiye ko umuntu atagomba kwibwira ko ibyo yagezeho byose byaturutse ku mbaraga ze bwite.

Ubu butumwa bujyana n’ibivugwa muri Gutegeka kwa Kabiri 8:17-18, aho Bibiliya iburira umuntu kwirinda kuvuga ko imbaraga ze n’amaboko ye ari byo byamuhesheje ubutunzi, ahubwo akibuka Imana imuha imbaraga zo kubugeraho.

Pastor Muyango yavuze ko gushima Imana bidakwiriye kuba amagambo gusa, ahubwo ko bishobora no gusaba umuntu kugira icyo yigomwa. Yifashishije wa mubembe wagarutse kuri Yesu, avuga ko atakomeje urugendo nk’abandi icyenda, ahubwo yahagaritse ibyo yakoraga kugira ngo agaruke gushimira uwamukijije.

Ni muri urwo rwego yasabye abantu kuzagira icyo bigomwa kugira ngo bitabire Rwanda Shima Imana 2026, aho kwemerera imirimo, ubucuruzi cyangwa izindi gahunda kubabuza gufata umwanya wo gushimira Imana.

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaïes Ndayizeye, na we yashimangiye ko uruzinduko rwabo muri Remera rwari umwanya wo gutekereza ku mpamvu Abanyarwanda bafite zo gushimira Imana.

Yavuze ko abantu badakwiriye kureba gusa ku mihanda n’ibikorwa remezo, ahubwo bakareba n’urugendo Igihugu cyanyuzemo ndetse n’uburyo cyakomeje gutera imbere.

Rwanda Shima Imana 2026 iteganyijwe ku wa 16 Kanama 2026 muri Stade Amahoro, aho abitabira bazahurira mu gikorwa cyo gushimira Imana. Kwinjira muri iki giterane ni ubuntu, kandi gitegurwa na PEACE PLAN, umuryango uhuza amatorero ya Gikristo akorera mu Rwanda.

Ku bwa Pastor Jimmy Muyango, ubutumwa bw’ababembe icumi bukwiye gutuma buri Munyarwanda yibaza ati: “Nyuma y’ibyo Imana yankoreye, ndi mu bantu bangahe bagaruka gushimira?”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *