Nyuma y’imyaka hafi 20, Elayone Music ikomeje urugendo rwo guhindura imitima binyuze mu kuramya
Elayone Music yateguye igitaramo “None Urabikoze Worship Concert” kizabera muri Expo GroundElayone Music, itsinda ry’abaramyi n’abacuranzi bakorera mu Rwanda, ryatangaje igitaramo cyihariye cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe “None Urabikoze Worship Concert”, giteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026 muri Expo Ground Gikondo.Iki gitaramo kizatangira saa 15:00, aho abacyitabira bazinjira ku buntu.
Ubutumwa bw’iki gikorwa bushingiye ku murongo wo muri Bibiliya wo muri Yesaya 43:19, uvuga ku gukora ikintu gishya, bikaba ari nayo nsanganyamatsiko y’iki gitaramo.Elayone Music ni itsinda rya gikirisitu ryashinzwe mu mwaka wa 2007 na Sangwa Serge, rikaba rikorera mu Rwanda kandi rikagira uruhare mu bikorwa bya Elayone Ministries.
Elayone Music igiye kugaruka ku ndirimbo zakunzwe mu gitaramo “None Urabikoze”
Mu myaka rimaze rikora, ryamenyekanye cyane kubera ibihe byo kuramya bibera mu bitaramo byaryo byiswe“Ubuhamya Bushya”, byagiye bikurura abakunzi benshi b’umuziki wa Gospel.“None Urabikoze Worship Concert” ije ikurikira uru rugendo rw’iri tsinda mu guteza imbere kuramya binyuze mu muziki, ndetse no gukomeza kugeza ku bakunzi bayo indirimbo zishingiye ku kwizera, gushima Imana no gutanga ubuhamya ku byo Imana ikorera abayizera.Mu ndirimbo za Elayone Music zakomeje kugarukwaho mu bihe bya vuba harimo “Harakeye”, yasohotse mu 2025 ikaba ari indirimbo ivuga ku byiringiro n’umunezero nyuma y’ibihe bikomeye.
Iyi ndirimbo yafatiwe mu gitaramo cya “Ubuhamya Bushya 5”, ikaba yarakomeje kongera kugaragaza umwihariko w’itsinda mu kuramya mu buryo bwa live.Hari kandi “Umvugutire”, indi ndirimbo yo kuramya yo muri 2025, mu gihe indirimbo nka “Muri Njye”na “Ngubwa Neza” zasohotse mu 2023 nazo zigaruka ku isengesho, urukundo rw’Imana, imbaraga n’umunezero biboneka mu kwizera.
Elayone Music kandi ifite izindi ndirimbo zakunzwe mu rugendo rwayo, zirimo “Iyo Uvuze Biraba”, ishimangira kwizera ijambo ry’Imana, “Ntamba Kure” yo muri 2021 yibanda ku gukira imbere no gutanga ubuhamya, ndetse na “Mugikorwa Kimwe” yo mu 2019 ivuga ku bumwe bw’abizera.Mu ndirimbo zaranze amateka y’iri tsinda harimo kandi “Ijoro Rimwe” yasohotse muri 2018, imwe mu ndirimbo zagiye zigaragaza uburyo Elayone Music ikoresha ibihe byo kuramya mu gutanga ubutumwa bw’ihumure, ukwizera n’ubuhamya.
Izi ndirimbo zitandukanye ni zimwe mu zishobora gutuma igitaramo gitegerezwamo n’abakurikira iri tsinda.Ku bw’ibyo, “None Urabikoze Worship Concert” iteganyijwe ku ya 22 Ugushyingo 2026 izaba ari andi mahirwe kuri Elayone Music yo gukomeza urugendo rwayo rwo kuyobora abantu mu kuramya no guhimbaza Imana. Abakunzi b’umuziki wa Gospel n’abifuza kwifatanya n’iri tsinda muri iki gihe cyo kuramya bazahurira kuri Expo Ground Gikondo, aho kwinjira bizaba ari ubuntu.
Elayone Music igiye gutanga ubutumwa bw’ibyiringiro muri “None Urabikoze Worship Concert”
