Umuramyi Moses Bliss na Bishop Fidel Masengo bagiye kwifatanya n’abanyarwanda mu minsi ibiri y’ububyutse i Kigali
2 mins read

Umuramyi Moses Bliss na Bishop Fidel Masengo bagiye kwifatanya n’abanyarwanda mu minsi ibiri y’ububyutse i Kigali

Bishop Fidèle Masengo yatangajwe nk’umwe mu bazitabira Rwanda Revival Conference Season IIIBishop Dr. Fidèle Masengo, umushumba mukuru wa CityLight Foursquare Church mu Rwanda, yatangajwe nk’umwe mu bayobozi b’Abanyarwanda bazagira uruhare muri Rwanda Revival Conference Season III, igiterane mpuzamahanga cyateguwe na Phaneroo Ministries International ku bufatanye na Four Square Gospel Church of Rwanda.

Iki giterane kizaba ku wa 17 no ku wa 18 Ukwakira 2026 muri BK Arena i Kigali.Fidèle Masengo, uri mu bayobozi bakomeye ba Foursquare mu Rwanda, azitabira iki giterane mu gihe CityLight Foursquare Church ayobora ari rimwe mu matorero afite ibikorwa byagutse mu murimo w’ivugabutumwa, kuramya no gufasha umuryango. Urubuga rw’iri torero rumugaragaza nka Senior Pastor, kandi ruvuga ko CityLight yatangijwe mu Rwanda muri 2005 nyuma y’uko International Church of the Foursquare Gospel yohereje Rev. Roger Brubeck gutangiza itorero mu gihugu.Masengo kandi azwi nk’umwanditsi w’ibitabo byibanda ku buyobozi n’imibereho ya gikristo.

Rwanda Revival Conference igiye kongera guhuriza hamwe abakristo bashaka ububyutse

Grace Lubega amaze imyaka agaragara mu bikorwa byo guteza imbere ivugabutumwa n’ububyutse mu bihugu bitandukanye. Inyigisho ze zigaruka cyane ku bintu birimo ubuntu bw’Imana, kwizera, gukura mu buryo bw’umwuka no kubaho ubuzima buhuje n’Ijambo ry’Imana. Phaneroo ivuga ko ubutumwa bwayo bugamije guhindura isi.Muri iki giterane kandi hateganyijwe umwanya w’umuramyi Moses Bliss, umuhanzi w’umuziki wa gospel ukomoka muri Nigeria. Bliss azwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba yaramenyekanye ku ndirimbo nka “Too Faithful”, yamufashije kugera ku bakunzi benshi b’umuziki wa gospel ku rwego mpuzamahanga. Ni n’umuyobozi wa Spotlite Nation, label y’umuziki yashinze.

Rwanda Revival Conference Season III rero izaba ihuriro ry’abapasiteri, abaramyi, abayobozi b’amatorero n’abakristo baturutse mu bice bitandukanye. Abategura iki giterane bavuga ko ari umwanya udasanzwe wo kuramya mu gihe BK Arena izakira iki gikorwa nk’imwe mu nyubako nini zakira ibirori bitandukanye mu Rwanda. Ku ruhande rwa Phaneroo, inyigisho za Grace Lubega zigaragaza ko ububyutse budakwiye kurebwa gusa nk’igihe cy’ibitangaza, ahubwo ko bugomba gutuma abantu bongera kwegera Imana no kubaho mu bushake bwayo. Ibi ni na byo bituma Rwanda Revival Conference Season III itegerejwe nk’umwanya w’amasengesho, kuramya no kwigishwa, aho abitabiriye bazahura n’abakozi b’Imana bafite ubunararibonye butandukanye.Rwanda Revival Conference Season III izabera muri BK Arena i Kigali ku wa Gatandatu tariki 17 no ku Cyumweru tariki 18 Ukwakira 2026, imiryango ikazajya ifungurwa saa yine za mu gitondo. Kwinjira ni ubuntu, ariko abashaka kuyitabira basabwa kwiyandikisha. Ku rubuga rwemewe rw’iki giterane.

Abakristo bagiye guhurira i Kigali mu minsi ibiri y’amasengesho n’ububyutse

Abakristo bagiye guhurira i Kigali mu minsi ibiri y’amasengesho n’ububyutse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *