Nta muntu ntinya_ Cardinal Onaiyekan yanze kwisubiraho ku byo yavuze kuri Guverinoma ya Nigeria
Cardinal John Onaiyekan, wahoze ari Arikiyepisikopi wa Abuja muri Nigeria, yavuze ko adatinya Guverinoma cyangwa kunengwa na Perezida Bola Tinubu, ashimangira ko ibyo yatangaje ku bibazo byugarije Abanya-Nigeria yabivuze agamije kuvuga ukuri, aho gushimisha abayobozi.
Onaiyekan yabivuze ku wa Gatatu, tariki ya 19 Kanama 2026, asubiza ku kunengwa n’Ibiro bya Perezida nyuma y’ibitekerezo yatanze ku nama yahuje Perezida Tinubu n’abepisikopi ba Kiliziya Gatolika muri Nigeria. Ibyo yabitangarije mu kiganiro yagiranye na SYMFONI TV.
Uyu mukambwe w’imyaka 82 yavuze ko ubwo yagaragaraga kuri televiziyo Arise nyuma y’iyo nama, atari agamije gushimisha Guverinoma cyangwa umuntu runaka, ahubwo yashakaga kugeza ku Banya-Nigeria ibyari byaganiriweho n’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Nigeria.
Ati: “Sinagiye kuri Arise kugira ngo nshimishe Guverinoma cyangwa abantu, ahubwo nagiye kuvuga ukuri. Ibyo ni byo mpagarariye.”
Nta muntu ushobora kuntera ubwoba
Onaiyekan yavuze ko atumva ko kunengwa kwe kwaba kumukoza isoni, avuga ko ageze mu kigero cy’imyaka adakwiye gutinya umuntu uwo ari we wese kubera ibyo yavuze.
Ati: “Sinshobora gukorwa n’isoni. Mfite imyaka 82; nta muntu ushobora kunkoza isoni. Kandi nta muntu ntinya.”
Yongeyeho ko muri Nigeria hakiri amahirwe yo kuba abantu bashobora kunenga abayobozi ku mugaragaro, avuga ko abaturage badakwiye gufata ubwo burenganzira nk’ikintu gisanzwe kitagira agaciro.
Onaiyekan yavuze ko hari ibindi bihugu bya Afurika aho abepisikopi badashobora kuvuga ku mugaragaro nk’uko we na bagenzi be babigenza muri Nigeria.
Uyu Cardinal yasobanuye ko ibyo yavuze nyuma y’inama na Perezida Tinubu bitari ibitekerezo bye bwite, ahubwo ko yari ahagarariye umwanzuro w’abepisikopi bari bitabiriye iyo nama.
Yagize ati: “Sinavugaga ku bwanjye. Navugaga mu izina rya bagenzi banjye b’abepisikopi.”
Yavuze ko abepisikopi bari barateguye inyandiko ihuriweho yari ikubiyemo ibitekerezo yaje gutangariza kuri televiziyo, bityo ibyo yavuze bikaba byari ugusubiramo ijwi ry’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Nigeria.
Ibibazo by’ubukene n’imibereho y’Abanya-Nigeria
Onaiyekan yavuze ko impungenge z’abepisikopi zishingiye ku bibazo abaturage bahura na byo, birimo ubukene n’imibereho igoye.
Yagize ati: “Ku bijyanye n’ibibera muri Nigeria, ubukene n’imibabaro, twese turi mu bwato bumwe.”
Ibi byakurikiye inama yabaye ku wa 28 Nyakanga 2026 hagati ya Perezida Bola Tinubu n’intumwa z’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Nigeria yabereye ku Ngoro ya Perezida i Abuja.
Ibitekerezo bya Onaiyekan byakurikiwe n’impaka muri Nigeria, aho bamwe banenze ibyo yavuze mu gihe abandi bamushyigikira.
Uwahoze ari Visi Perezida wa Nigeria, Atiku Abubakar, na we yamaganye kunengwa kwa Onaiyekan n’Ibiro bya Perezida, asaba ko Cardinal n’Itorero Gatolika basabwa imbabazi. Yavuze ko aho Guverinoma yakagombye gusubiza ku bibazo abepisikopi bagaragaje, itagombye kwibasira abayobozi b’amadini.
Ku rundi ruhande, Minisitiri Nyesom Wike na we yanenze Onaiyekan, avuga ko abayobozi b’amadini bakwiye kwirinda kugira uruhande rwa politiki babogamiraho.
Nubwo hari abo ibyo yavuze byababaje cyangwa bakabinenge, Onaiyekan yakomeje gushimangira ko abepisikopi bafite uburenganzira bwo kuvuga ku bibazo byugarije abaturage, kandi ko aticuza kuba yaragaragaje impungenge zabo.