Papa Leo XIV yihanganishije ababuze ababo mu myuzure ikomeye yibasiye Nepal
1 min read

Papa Leo XIV yihanganishije ababuze ababo mu myuzure ikomeye yibasiye Nepal

Papa Leo XIV yagaragaje agahinda gakomeye nyuma y’ibiza bikomeye by’imyuzure n’inkangu byibasiye Nepal, bisiga abantu benshi bapfuye abandi baburirwa irengero.

Mu butumwa bwo ku wa 27 Kanama 2026, bwashyizweho umukono na Karidinali Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, Papa Leo XIV yihanganishije imiryango yabuze ababo ndetse asabira abahuye n’ingaruka z’ibi biza.

Inkuru dukesha Vatican News, Papa yavuze ko ashyikiriza roho z’abitabye Imana imbabazi z’Imana, anizeza abahuye n’akaga ko ari kumwe na bo mu isengesho. Yasabye kandi Imana guha imbaraga no kurinda abakozi b’ubutabazi bakomeje gushakisha ababuze no gutabara abarokotse.

Ibiza byasize umubare munini w’ababuze

Ibi biza byibasiye agace k’umugezi wa Bhote Koshi hafi y’umupaka wa Nepal n’u Bushinwa ku wa 26 Kanama 2026. Byatewe n’isenyuka ry’igice cy’urubura n’amabuye mu misozi ya Himalaya, bituma amazi menshi avanze n’ibyondo n’ibisigazwa by’amabuye atemba ku muvuduko ukomeye.

Ku wa 27 Kanama, Guverinoma ya Nepal yatangaje ko imirambo 359 yari imaze kuboneka, mu gihe abantu 596 bo mu bihugu 33 bari bakibura. Abayobozi bavuze ko imibare ishobora guhinduka uko ibikorwa byo gushakisha bikomeza

Ibyangijwe n’ibi biza ni byinshi, birimo amazu, imihanda, ibiraro, amashanyarazi n’ibikorwa remezo by’ingufu. Imidugudu imwe n’imwe yarengewe n’amazi n’ibyondo, mu gihe ibikorwa byo gutabara byakomwe mu nkokora n’imiterere y’imisozi ndetse n’akaga k’indi myuzure.

Abatabazi, abasirikare n’abapolisi bakomeje gushakisha abarokotse n’ababuriwe irengero, bakoresheje na kajugujugu mu kugeza ubufasha ku baturage batandukanijwe n’ibiza.

Papa Leo XIV yasabye ko abahuye n’ibi biza ndetse n’abakomeje ibikorwa byo gutabara bakomeza gushyigikirwa, asaba Imana kubaha ubufasha n’uburinzi muri ibi bihe bikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *