Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 2 Nzeri
Turi ku wa 2 Nzeri 2026.
Ni umunsi wa 245 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 120 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1998: Jean Paul Akayesu wayoboraga Komini ya Taba mu 1994, yahamwe n’ibyaha 9 bijyanye na Jenoside akatirwa na TPIR gufungwa burundu, ari na we muntu wa mbere wahamijwe jenoside n’uru rukiko rwari i Arusha. Icyo gihe hananzurwa ko gufata ku ngufu n’ihohotera bishobora kuba mu byaha bigize jenoside. 1970: NASA yatangaje ko (…)
Turi ku wa 2 Nzeri 2026.
Ni umunsi wa 245 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 120 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Umunsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Zenon.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1998: Jean Paul Akayesu wayoboraga Komini ya Taba mu 1994, yahamwe n’ibyaha 9 bijyanye na Jenoside akatirwa na TPIR gufungwa burundu, ari na we muntu wa mbere wahamijwe jenoside n’uru rukiko rwari i Arusha. Icyo gihe hananzurwa ko gufata ku ngufu n’ihohotera bishobora kuba mu byaha bigize jenoside.
1970: NASA yatangaje ko isubitse ingendo ebyiri zo kujya ku kwezi zari zitiriwe Apollo 15 na Apollo 19.
2008: Google yamuritse uburyo bwo gushakisha amakuru kuri murandasi wifashishije mudasobwa ‘Google Chrome Web Browser.’
2024: Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hishwe imfungwa 129 hakomeretswa abandi 59 bageragezaga gutoroka Gereza ya Makala iherereye i Kinshasa.
Mu muziki
2021: Jay Polly wafatwaga nk’inkingi mwikorezi muri Hip Hop nyarwanda, yitabye Imana.
Abavutse
1924: Havutse Daniel arap Moi wabaye perezida wa kabiri wa Kenya.
1962: Havutse Keir Starmer, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
1992: Emiliano Martínez ukina mu izamu mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine aho yanamenyekanye mu Bwongereza muri Arsenal, Aston Villa; ubu akaba akinira Chelsea.
Abapfuye
1969: Hapfuye Ho Chi Minh wzabaye perezida wa mbere wa Vietnam.
2023: Nyiramana wamenyekanye muri Seburikoko yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.