Igitaramo cya Vestine na Dorcas muri Vancouver cyasubitswe ku munota wa nyuma
2 mins read

Igitaramo cya Vestine na Dorcas muri Vancouver cyasubitswe ku munota wa nyuma

Vestine na Dorcas, abaramyi b’Abanyarwanda bazwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, batangaje ko batakibashije kwitabira igitaramo cya Vancouver Worship Encounter cyari gitegerejwe n’abakunzi babo muri Canada. Ubutumwa bwabo bwatangajwe binyuze mu itangazo rigaragaza ko igitaramo cyahagaritswe.Aba baramyi, amazina yabo nyakuri akaba ari Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas, bakomoka mu Karere ka Musanze, aho bakuriye banatangirira urugendo rwabo rwa muzika.

Bamaze imyaka bamamara mu Rwanda no mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba kubera ijwi ryabo rikomeye, uburyo bwabo bwo kuramya ndetse n’indirimbo zifite ubutumwa bukomeza kwizera kw’Abakristo.Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Vestine na Dorcas basabye imbabazi abakunzi babo ndetse n’abandi bari biteguye kwitabira Vancouver Worship Encounter, bavuga ko hari ibibazo bitari byitezwe byaturutse ku bategura iki gikorwa. Ibyo bibazo ni byo byatumye aba bakobwa batabasha kujya muri icyo gitaramo nk’uko byari biteganyijwe.

Abakunzi ba Vestine na Dorcas muri Vancouver basabwe kwihangana nyuma y’isubikwa ry’igitaramo

Vestine na Dorcas ntibakigiye mu gitaramo cya Vancouver Worship Encounter

Bagize bati: “Due to unforeseen issues from the organizers, we will not be able to attend this concert,”basobanura ko batazashobora kwitabira iki gitaramo. Bongeye kugaragaza ko bababajwe n’ingaruka iki cyemezo gishobora kugira ku bakunzi babo bari bafite amatsiko yo gusangira na bo umwanya wo kuramya.

Vestine na Dorcas kandi bashimiye abakunzi babo ku nkunga idahwema kubaherekeza mu rugendo rwabo rwa muzika. Bagaragaje ko nubwo batabashije guhura n’abakunzi babo muri Vancouver kuri iyi nshuro, bategereje kuzongera kubana na bo mu kindi gihe, bakongera kuramya Imana bari kumwe.Iri tangazo rije mu gihe aba bashiki bacu bari mu cyiciro gishya cy’umwuga wabo, nyuma yo gutangira icyiciro bise “The New Chapter” muri 2026.

Abakunzi ba Vestine na Dorcas muri Vancouver basabwe kwihangana nyuma y’isubikwa ry’igitaramo

Muri iki gihe bakomeje gusohora imishinga yabo yigenga, harimo indirimbo “Itabaza” ndetse na “KiSiMA,”ari yo yahinduwe mu rurimi rw’Igiswahili ikomoka ku ndirimbo yabo “Iriba,” mu rwego rwo kurushaho kugeza ubutumwa bwabo ku bakunzi bo mu karere.Nubwo igitaramo cya Vancouver kitazaba nk’uko byari byitezwe, Vestine na Dorcas bakomeje urugendo rwabo rwo gukorera Imana binyuze mu muziki, ndetse n’abakunzi babo bakaba bakomeje gutegereza ibikorwa bishya by’aba baramyi bakunzwe. Ubutumwa bwabo bwo gusaba imbabazi no gushimira ababakurikira bugaragaza ko umubano bafitanye n’abakunzi babo ukomeje kuba ingenzi muri iki cyiciro gishya cy’urugendo rwabo.

Vestine na Dorcas bakomeje “The New Chapter” nubwo igitaramo cya Vancouver kitakibaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *