Umuhanzi Gentil Iranzi yashyize hanze indirimbo yise “Nzajya Mwijuru” ikomeje gukora ku mitima ya benshi
Umuhanzi Gentil Iranzi uri kuzamuka neza mu muziki wokuramya noguhimbazaImana, akomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana, aho indirimbo ye nshya yise “Nzajya Mwijuru” iri kugenda ikundwa na benshi kubera ubutumwa bw’ihumure, kwizera no kwibutsa umukristo isezerano ry’ubugingo buhoraho.
“Nzajya Mwijuru” ni indirimbo yubakiye ku butumwa bw’umuntu uhura n’ibigeragezo, ubwoba n’amajwi amuca intege, ariko agahitamo gukomeza kwizera Yesu Kristo no kwizirikana ku isezerano ry’ubuzima bw’iteka.
Mu ntangiriro zayo, Gentil Iranzi aririmba agira ati: “Mutima wange we, wicika intege, Mwuka Wera mbera imbaraga”, amagambo agaragaza ko nubwo umuntu ashobora kunyura mu bihe bikomeye, adakwiye kwiheba kuko imbaraga zituruka ku Mwuka Wera.
Iyi ndirimbo kandi igaruka ku rugamba rwo mu mutima, aho umuntu ashobora kumva amajwi menshi amutera ubwoba ndetse ashaka kumwibagiza uwo ari we. Nyamara umuririmbyi ahamya ko adakwiye kugira ubwoba, ahubwo agomba gukomeza kuzirikana uwo ari we no kwizera ko amaherezo azagera mu ijuru.
Mu gice cyayo gikomeye, Gentil Iranzi aririmba ati: “Oooooh nzajya mw’ijuru, Oooooh amaso yange azamureba, nzashira urukumbuzi ni mbumona.” Aya magambo agaragaza inyota umwizera afite yo kuzabona Yesu Kristo, bikaba n’ubutumwa bushobora gutera imbaraga umuntu wese uri mu bihe by’ibigeragezo cyangwa wumva intege nke mu rugendo rwe rwo kwizera.
Indirimbo “Nzajya Mwijuru” irangwamo kandi amarangamutima akomeye y’ibyishimo, cyane cyane mu gice kigira kiti: “Ayiiii! Mbega ibyishimo, umwana atashye mu rugo.”
Ni amagambo agaragaza ibyishimo byo kugera mu rugo, aho “urugo” rufatwa nk’ishusho y’ijuru n’igihe umwizera azaba ageze imbere y’Umwami Yesu.
Gentil Iranzi ni umwe mu bahanzi bakiri bato bakomeje kugaragaza ubushake bwo gukorera Imana binyuze mu muziki, kandi “Nzajya Mwijuru” ikaba indi ntambwe mu rugendo rwe rwo kugeza ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana ku bantu benshi. Iyi ndirimbo kandi ije nyuma yizindi ndirimboze ze nazo zakunzwe cyane nka; Icyaremwe Gishya na Mbese Bo.
Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bushingiye cyane ku kwizera, kudacika intege no gukomeza kureba ku iherezo ry’urugendo rw’umukristo. Mu gihe umuntu ashobora guhura n’amajwi amutera ubwoba cyangwa ibihe bimuca intege, Gentil Iranzi amwibutsa ko hari ibyiringiro birenze ibibazo byo muri ubu buzima.
Kuba “Nzajya Mwijuru” ikomeje gukundwa n’abatari bake bigaragaza ko ubutumwa bwayo buri gukora ku mitima y’abakunzi ba Gospel, cyane cyane abakeneye indirimbo ibibutsa ko ibigeragezo byo muri ubu buzima atari iherezo.
Gentil Iranzi akomeje urugendo rwe mu muziki wa Gospel, naho “Nzajya Mwijuru” ikaba indirimbo itanga ubutumwa bworoshye ariko bukomeye: nubwo hari ibihe by’ubwoba n’intege nke, uwizeye Yesu Kristo akwiye gukomeza kwizera ko hari umunsi azagera mu rugo rwo mu ijuru.

Umuhanzi Gentil Iranzi uri kuzamuka neza mu muziki wokuramya noguhimbazaImana, akomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana