Papa Leo XIV yasabye Abepiskopi bashya kugira umutima w’Umushumba Mwiza bakamenya abo bashinzwe kuyobora
2 mins read

Papa Leo XIV yasabye Abepiskopi bashya kugira umutima w’Umushumba Mwiza bakamenya abo bashinzwe kuyobora

Umushumba wa Kiliziya Gatolika yabasabye gushyira imbere umubano wabo na Yezu, gukunda no kumenya abakristu babo, by’umwihariko abapadiri, mu gihe isi iri kunyura mu mpinduka zihuse zirimo iziterwa n’ubwenge buhangano.

Papa Leo XIV yasabye Abepiskopi bashya bafite inshingano nshya muri Kiliziya Gatolika kugira umutima usa n’uwa Yezu Kristu, Umushumba Mwiza, bakagira buri muntu mu mitima yabo kandi bakegera abo bashinzwe kuyobora.

Ibi Papa Leo XIV yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2026, ubwo yakiraga i Vatikani Abepiskopi bari bitabiriye amahugurwa agamije kubafasha kurushaho gusobanukirwa inshingano z’umurimo wabo wa gishumba.

Inkuru ya Vatican Newsa ivuga ko ayo mahugurwa yari afite insanganyamatsiko igira iti “Abepiskopi, abagaragu b’ubumwe muri Kiliziya no mu isi y’ubu”, akaba yarateguwe n’ibiro bya Vatikani bishinzwe Abepiskopi, Kiliziya z’Iburasirazuba ndetse n’Iyamamazabutumwa.

Muri ayo mahugurwa, yabaye kuva ku wa 2 kugeza ku wa 10 Nzeri, hateranye Abepiskopi 147 baturutse ku migabane itandukanye y’Isi.

Mu ijambo yabagejejeho, Papa Leo XIV yabibukije ko kuba Umwepiskopi atari urugendo rw’umuntu ku giti cye, ahubwo ko ari umurimo ukorerwa mu bumwe no mu busabane na bagenzi be ndetse n’abakristu bashinzwe.

Yavuze ko amahugurwa bari bamazemo iminsi yabahaye umwanya wo gusangira ubuzima, amasengesho, Ukaristiya ndetse n’ibyiringiro bafite ku Kiliziya bashinzwe.

Yagize ati: “Nta Mwepiskopi ugenda wenyine, kuko bose bahuriye ku nshingano yo guherekeza abantu Imana yabashinze.”

Papa Leo XIV yanabwiye abo Bepiskopi ko mu mitima yabo hagomba kubamo buri wese, yaba abapadiri, abadiyakoni, abihayimana, abaseminari, imiryango, urubyiruko, abageze mu zabukuru, abakene n’abababaye ndetse n’abataramenya ibyishimo by’Ivanjili.

Yabanje kubasaba kugumana na Yezu

Papa Leo XIV yashimangiye ko mbere yo kuba abayobozi ba Kiliziya, Abepiskopi ari abigishwa ba Yezu, bityo ko umubano wabo na We ugomba kuba wo shingiro ry’umurimo wabo.

Yabasabye kudaheranwa n’inshingano nyinshi bafite, ahubwo bagahora bashaka umwanya wo gusenga, gusoma Ijambo ry’Imana no guhimbaza Ukaristiya.

Yagize ati: “Mugume kuri Yezu. Mu bintu byinshi muzahamagarirwa gukora nk’Abepiskopi, iki ni cyo cy’ingenzi.”

Papa yavuze ko kugira ngo Umwepiskopi ashobore kuyobora abantu ba Yezu, na we agomba kwemera kuyoborwa na Kristu buri munsi.

Mu gusoza, Papa Leo XIV yabasabye gusubira mu madiyosezi yabo bafite umutima ufunguye kuri buri wese, bakagenda n’abaturage babo, bagasenga na bo, bakumva Ijambo ry’Imana na bo ndetse bagahimbaza Ukaristiya bari kumwe na bo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *