Abakirisitu bagomba kwiga kubabarirana no kubana mu mahoro
2 mins read

Abakirisitu bagomba kwiga kubabarirana no kubana mu mahoro

Umushumba wa Kiliziya Gatolika yasabye Abakristu kwiga kubabarirana no kurenga inzika, avuga ko imbabazi ari inzira yo gutsinda urwango, amacakubiri n’amakimbirane.

Papa Leo XIV yasabye Abakristu gushyira imbere imbabazi, avuga ko ari ingenzi kugira ngo abantu babashe kubana mu mahoro no kubaka umubano urangwa n’urukundo.

Ibi yabivugiye mu butumwa yagejeje ku bakristu bari bateraniye kuri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma ku Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026, mbere yo gusenga Angelus.

Papa Leo XIV yashingiye ku Ivanjili yo kuri iki Cyumweru iboneka muri Matayo, aho Petero yabajije Yezu inshuro umuntu yagombye kubabarira uwamukoshereje, ndetse akibaza niba kubabarira inshuro zirindwi byaba bihagije.

Yezu yamusubije ko atari inshuro zirindwi gusa, ahubwo ko agomba kubabarira “inshuro mirongo irindwi karindwi”, agaragaza ko imbabazi zitagomba kugira umupaka.

Papa Leo XIV yavuze ko umubare urindwi muri Bibiliya ushushanya ubwuzure, bityo inyigisho ya Yezu ikaba isaba Abakristu kubabarira “nta gipimo kandi nta mbibi.”

Papa Leo XIV yavuze ko kubabarira bifite imbaraga zo gukiza ibikomere no gutsinda urwango, inzika n’amacakubiri bishobora gusenya imibanire y’abantu.

Yagaragaje ko iyo abantu badashoboye kubabarirana, amakimbirane, gushinjanya, inzika no kwihorera bishobora gukura, bigasenya imiryango ndetse bikaba intandaro y’amakimbirane akomeye.

Yashimangiye ko imbabazi ari zo zishobora guca uwo munyururu w’inzika, zigafasha abantu kongera kubona icyizere n’amahoro.

Papa Leo XIV yanibukije abakristu ko ibyo bafite byose babikesha Imana, bityo nta muntu ukwiye kwibwira ko atigeze akenera imbabazi.

Yasobanuye ko ubuntu n’imbabazi atari ibintu umuntu ahabwa kugira ngo na we abyibike, ahubwo ko bigomba kumufasha kubana neza n’abandi no kubabarira abamukoshereje.

Yavuze ko kwakira imbabazi z’Imana no kuzisangira n’abandi ari imwe mu nzira nziza zo kubohoka ku bintu biremereza umutima no kubana mu bwumvikane.

Petero yabaye urugero rw’umuntu wababariwe

Mu butumwa bwe, Papa Leo XIV yagarutse ku rugero rwa Petero, umwe mu bigishwa ba Yezu wamwihakanye mu gihe cya Passion.

Nyuma y’izuka rya Yezu, yongeye guhura na Petero maze amubaza niba amukunda, akamusaba gukomeza kumukurikira.

Papa yavuze ko urukundo rwa Yezu rwababariye Petero kandi rukamukiza ibikomere by’icyo gihe, bikamuha imbaraga zo gukomeza inshingano ze mu ntumwa.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yasabye abakristu gusaba Bikira Mariya, Umubyeyi w’Impuhwe, kubafasha kubabarira n’igihe kubikora bigoye.

Yabasabye kandi gukomeza gukwirakwiza urukundo rufite imbaraga zo gutsinda urwango n’inzika.

Papa yavuze ko imbabazi zishobora kugereranywa n’umuyaga woroheje ukura ibicu byinshi, ugatuma izuba ryongera kugaragara.

Ubutumwa bwa Papa Leo XIV buje mu gihe Kiliziya ikomeje gushishikariza abakristu kugira uruhare mu kubaka amahoro, guhera ku mibanire yabo ya buri munsi, kuko amahoro y’abantu n’imiryango atangirira ku bushobozi bwo gukemura amakimbirane no kubabarirana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *