Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 16 Nzeri
Turi ku wa 16 Nzeri 2026.
Ni umunsi wa 259 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 106 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ibikorwa bigamije kurengera akayunguruzo k’izuba.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1991: Habaye imishyikirano ya Leta ya Habyarimana na FPR-Inkotanyi mu cyahoze ari Zayire (RDC) ahitwa Nsele-Gbadolite.
1908: Hashinzwe Sosiyete ya General Motors izwiho gukora imodoka.
1975: Ibihugu bya Cape Verde, Mozambique na São Tomé et (…)
Turi ku wa 16 Nzeri 2026.
Ni umunsi wa 259 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 106 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ibikorwa bigamije kurengera akayunguruzo k’izuba.
Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Cornelius na Mutagatifu Cyprian.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1991: Habaye imishyikirano ya Leta ya Habyarimana na FPR-Inkotanyi mu cyahoze ari Zayire (RDC) ahitwa Nsele-Gbadolite.
1908: Hashinzwe Sosiyete ya General Motors izwiho gukora imodoka.
1975: Ibihugu bya Cape Verde, Mozambique na São Tomé et Príncipe byinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
2013: Uwitwaje imbunda yishe arashe abantu 12 i Washington D.C muri Amerika.
Mu muziki
2022: Umuhanzi Wizkid mu kumenyekanisha album ye ‘Made in Lagos’, yakoze igitaramo cy’amateka muri Accor Arena i Paris mu Bufaransa aho amatike arenga ibihumbi 20 y’abajya muri iyo Arena yaguzwe yose agashira mbere y’igitaramo.
Abavutse
1923: Havutse Lee Kuan Yew wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Singapour.
1953: Havutse Manuel Pellegrini, umutoza ukomoka muri Chili wamenyekanye ubwo yatozaga Ikipe ya Manchester City.
Abapfuye
2016: António Mascarenhas Monteiro wabaye perezida wa kabiri wa Cape Verde.
2021: Jane Powell, umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika.