Nyuma y’indirimbo zakunzwe, New Melody Choir yateguye igitaramo gikomeye yise “Selah Concert III”
New Melody Choir yateguye igitaramo “Selah Concert III” cyo kuramya no guhimbazaItsinda rya New Melody Choir, rizwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza mu Rwanda, ryateguye igitaramo cyihariye cyiswe “Selah Concert III”, kigamije guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wa Gospel mu gihe cyo guhimbaza no gusenga.
New Melody Choir ni itsinda ry’abaririmbyi bakorera mu mujyi wa Kigali, rizwiho amajwi ahujwe neza, indirimbo zubakiye ku butumwa bwa Bibiliya ndetse n’ibitaramo byibanda ku kuramya. Muri iri tsinda harimo bamwe mu bahanzi bazwi mu muziki wa Gospel mu Rwanda, barimo Bosco Nshuti, Josue Shimwa, Jado Sinza, Neema Marie Jeanne na Emeline Penzi.Igitaramo cya “Selah Concert III” giteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo, muri Camp Kigali, aho kizatangira saa 9:00 z’amanywa (3:00 PM), nk’uko bigaragara ku itangazo ry’igitaramo. Abazacyitabira bazahabwa umwanya wo gusenga, kuramya no kwishimira ubutumwa bw’Imana binyuze mu ndirimbo zitandukanye.
New Melody Choir igiye gutaramira abakunzi ba Gospel muri “Selah Concert III”

New Melody Choir ifite intego eshatu z’ingenzi zirimo gukwirakwiza ubutumwa bwiza binyuze mu bitaramo by’ivugabutumwa bikorerwa muri za kaminuza no mu mijyi itandukanye, ibikorwa byo gufasha abatishoboye, ndetse no guhugura abanyamuryango bayo mu bijyanye n’imyemerere n’ubumenyi butandukanye.
Mu ndirimbo zakunzwe cyane za New Melody Choir harimo “Yarambabariye” yayobowe na Gadine na Gentil, “Nuzuye Ibyishimo”yayobowe na Gad, ndetse na “YEGO”, indirimbo yanditswe na Gentil Izere ikagaragaramo abahanzi barimo Deborah, Neema, Crepine na Fadhili. Izi ndirimbo zafashije iri tsinda kurushaho kumenyekana no kugera ku bantu benshi mu Rwanda no mu karere.Hari kandi izindi ndirimbo ziri mu zakunzwe n’abakunzi b’iri tsinda, zirimo “Ndakwiringiye”, ishimangira kwizera no kwiringira Imana, ndetse na “Sooko Y’Ibyishimo”, indirimbo y’ibyishimo yayobowe na Penzi na Bosco.
Ubu butumwa bw’indirimbo ni bumwe mu buryo New Melody Choir ikoresha mu kugeza ku bakunzi bayo ubutumwa bw’ukwizera n’ibyiringiro.“Selah Concert III” itegerejwe nk’umwanya wo guhuza abakunzi ba Gospel n’abagize New Melody Choir, bakongera gusangira ubunararibonye bwo kuramya no guhimbaza Imana. Igitaramo kandi kizaba igice cy’ibikorwa by’iri tsinda byo gukoresha umuziki nk’uburyo bwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.
