Ikiguzi cyonyine uzishyura ni ukumpa izina ryawe_Umugore w’imyaka 41 yatangaje ko yiteguye kwiyishyurira ikiguzi cy’ubukwe nabona umugabo
Umugore w’imyaka 41 wo muri Nigeria yatangaje ko ari gushaka umugabo wo kubana na we, avuga ko uwo bazashyingiranwa atazagira inshingano zo kumwishyurira ubukwe, kuko we ubwe yiteguye kubwitegurira no kwishyura amafaranga yose azabugendaho.
Uyu mugore yavuze ko afite ubushobozi bwo kwiyitaho kandi ko ibyo akeneye cyane atari umugabo ufite umutungo mwinshi, ahubwo ari umuntu ushaka kubaka urugo na we.
Mu butumwa yatangiye ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yiteguye kwishyura ubukwe bwabo bwose, yaba ubukwe bwa gakondo [gusaba no gukwa n’indi mihango], ubwa Kiliziya cyangwa ubwa Leta.
Ati: “Ninjye uzishyura ubukwe bwacu. Ninjye uzishyura ubukwe bwo mu rusengero, ubwa gakondo n’ubwo gusezerana mu mategeko. Amafaranga yose nzayishyura.”
Icyatumye ubutumwa bwe bwitabwaho cyane ni uburyo yavuze ko icyo asaba umugabo uzabana na we ari gito ugereranyije n’ibisanzwe bitegerejwe mu mibanire ishingiye ku gushyingiranwa.
Ati: “Icyo uzishyura ni izina ryawe gusa.”
Ni ukuvuga ko icyo yifuza ku mugabo ari ukumwemera nk’umugore we, bakubaka urugo hamwe, aho kumusaba ko yaba afite ubushobozi bwo gukoresha ubukwe cyangwa kumutunga.
Uyu mugore kandi yavuze ko kuba umugabo ataragera ku rwego rwo kugira umutungo cyangwa ubushobozi bukomeye mu by’amafaranga bitamubuza kuba umukandida ku mutima we.
Ati: “Niba uri umugabo, ushobora kuba utarageza ku rwego rwo kuba ufite byinshi, ariko hari icyo ukora cyangwa ufite gahunda mu buzima bwawe…”
Ibi yabivuze agaragaza ko ubushobozi bw’umugabo mu by’amafaranga atari bwo yashyize ku isonga mu byo arimo gushakamo uwo bazabana.
Yashimangiye ko we ubwe afite ubushobozi bwo kwiyitaho, bityo ko adashaka umugabo kubera amafaranga cyangwa kugira ngo amwishyurire ibyo akenera.
Yavuze ko imyaka ye ituma ashaka gushaka umugabo
Uyu mugore yanagarutse ku myaka ye, avuga ko afite imyaka 41 kandi ko atifuza gukomeza gutinza icyemezo cyo gushaka umugabo.
Ati: “Ndi umugore w’imyaka 41 ushaka umugabo. Reka mbivuge uko biri, menopause iri hafi yanjye.”
Yavuze ibi mu rwego rwo gusobanura impamvu ari gushyira imbaraga mu gushaka uwo bazashyingiranwa, aho gutegereza igihe kirekire.
Inkuru ya Pulse Nigeria ivuga ko uyu mugore yashyize imbere gushaka umubano ushobora kuvamo urugo, aho kuba gushaka umuntu ufite ubushobozi bwo kumwishyurira ubuzima.
Ubutumwa bwe bwateje impaka ku ruhare rw’amafaranga mu bukwe
Iyi nkuru yongeye gutera abantu gutekereza ku buryo amafaranga agira uruhare mu gutegura no kubaka urugo, cyane cyane mu mico aho akenshi umugabo aba ari we utegerezwaho gutanga igice kinini cy’amafaranga y’ubukwe.
Mu gihe uyu mugore we yavuze ko azishyura ubukwe bwose, ubutumwa bwe bushingiye ku kuba amafaranga atari yo yashyize imbere mu gushaka uwo bazabana.
Ku rundi ruhande, ibyo yatangaje ntibisobanuye ko amafaranga adafite umwanya mu rugo, ahubwo agaragaza ko abantu bashobora kugira uburyo butandukanye bwo kugabana inshingano z’amafaranga bitewe n’ubushobozi n’imyemerere yabo.
Kuri uyu mugore, icyo asa n’ushyize imbere ni ukubona umugabo witeguye kumubera uwo bashakanye, bakubaka urugo, aho kuba umuntu uza mu mubano agamije kubona ko undi ari we uzamwishyurira ubuzima.
Pulse Nigeria yatangaje ko ubutumwa bwe bwakururiye abantu amatsiko cyane cyane kubera ko bunyuranye n’imyumvire isanzwe ivuga ko umugabo ari we ugomba gutegura cyangwa kwishyura igice kinini cy’ubukwe.