TOP7 Gospel Song of The Week: Indirimbo nshya ziragufasha Kuryoherwa na Weekend yawe uhimbaza Imana
2 mins read

TOP7 Gospel Song of The Week: Indirimbo nshya ziragufasha Kuryoherwa na Weekend yawe uhimbaza Imana

Umuziki wa Gospel ukomeje kuba imwe mu nzira zikomeye abahanzi n’amakorali bakoresha mu kugeza ku bantu ubutumwa bw’Imana, kubahumuriza no kubibutsa ko ibyiringiro bitakwiye kubura. Muri iki cyumweru, abahanzi n’amakorali batandukanye bongeye gusangiza abakunzi b’umuziki indirimbo nshya, buri imwe ikaba ifite ubutumwa bwihariye bushingiye ku kwizera, urukundo rw’Imana, ihumure ndetse n’imbaraga zo gukomeza mu buzima.

Ni muri urwo rwego, Gospel Today yongeye kubagezaho “TOP7 Gospel Song of The Week”, urutonde rw’indirimbo 7 nshya zasohotse muri iki cyumweru kandi zigaragaza ubutumwa bukomeye bwagejejwe ku bakunzi b’umuziki wa Gospel;

  1. IMPANO YA BOSE – Ben & Chance ft Richard Zebedayo

Ben & Chance bafatanyije na Richard Zebedayo bashyize hanze indirimbo itanga ubutumwa bwokubwira abantu ko Yesu ari impano yabantu bose.

  1. MUTIMA UMENETSE – Shiloh Choir

“Mutima Umenetse” Ni indirimbo ifite ubutumwa bwibutsa ko Imana iri hafi y’abafite imitima imenetse kandi ko muri yo ari ho umuntu ashobora kubona ihumure n’imbaraga nshya.

  1. TWASHYIZWEHO IKIMENYETSO MEDLEY – Salem Choir ADEPR Kabuga

Salem Choir ADEPR Kabuga yagarukanye “Twashyizweho Ikimenyetso Medley”, indirimbo ihuriza hamwe ubutumwa bukubiye mundirimbo nyinshi zakunzwe mubihe bitandukanye akaba ari ubutmwa bwo kwizera no gukomera ku Mana.

  1. KORA IKINTU GISHYA – Ukuboko Kw’Iburyo Choir

Ukuboko Kw’Iburyo Choir itanga icyizere ko nubwo umuntu yaba yaranyuze mu bihe bikomeye, Imana ishobora guhindura amateka ye ikamuha intangiriro nshya.

  1. YESU NTAWAGUSIMBURA – Jehovah Jireh Choir

Jehovah Jireh Choir muri “Yesu Ntawagusimbura” bahamya ko nta wundi ushobora kugereranywa na Yesu. Ni indirimbo ishimangira urukundo, ubudahemuka n’ubushobozi bwa Kristo, ikanahamagarira abantu kumwizera no kumugira umusingi w’ubuzima bwabo.

https://youtu.be/yHd8ulpwGqc?si=DvMXrRc9bPbhgvMI

  1. YAZUYE IBYANJYE – Confi Muhumure

“Yazuye Ibyanjye” ya Confi Muhumure ni indirimbo ivuga ku Mana ishobora kugarura ubuzima n’icyizere aho umuntu yabonaga ibintu byarapfuye cyangwa byarangiye.

  1. IMANA NI NZIZA – Mubogora & Kamikazi

Mubogora na Kamikazi basoza uru rutonde n’indirimbo “Imana Ni Nziza”, ubutumwa bworoshye ariko bukomeye bwo guhamya ineza y’Imana.

Izi ndirimbo zirindwi zigaragaza uburyo umuziki wa Gospel ukomeje kuba inzira ikomeye yo kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu. Kuva ku mutima wamenetse, impano, gutangira bundi bushya, kugeza ku guhamya ko Imana ari nziza, buri ndirimbo ifite ubutumwa bushobora gukomeza no gukomeza ukwizera kw’abayumva.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *