Umwepiskopi wa Kabgayi yijeje abakristu ubufatanye mu kubaka Ingoro ya Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya
5 mins read

Umwepiskopi wa Kabgayi yijeje abakristu ubufatanye mu kubaka Ingoro ya Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya

Umwepiskopi wa Kabgayi, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, yatangaje ko Diyosezi izafatanya na Paruwasi ya Ruyenzi mu mushinga wo kubaka Ingoro yihariye ya Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya, izaba igicumbi cy’isengesho n’inyigisho ku butarasamanywe Icyaha bwa Bikira Mariya.

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, yijeje abakristu ba Paruwasi ya Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya Ruyenzi ko Diyosezi izafatanya na bo mu mushinga wo kubaka Ingoro yihariye (Sanctuaire) yitirirwa Umurinzi w’iyi Paruwasi, igamije guteza imbere ubuzima bw’isengesho, iyogezabutumwa no kurushaho kumenyekanisha Bikira Mariya Utarasamanywe Icyaha.

Ibi Umwepiskopi yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2026, ubwo Paruwasi ya Ruyenzi yizihizaga isabukuru y’imyaka 10 imaze ishinzwe, mu birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa yayoboye.

Mu gusubiza icyifuzo cy’abakristu cyo kubaka iyi Ngoro, Myr Ntivuguruzwa yavuze ko ari umushinga ufite akamaro katagarukira kuri Paruwasi ya Ruyenzi gusa, ahubwo uzanagirira akamaro Diyosezi ya Kabgayi n’abandi bakristu bazajya bayisura.

Yagize ati: “Ndashaka ngo mbwire Perezida w’Inama Nkuru ya Paruwasi ko ikifuzo abakristu ba Paruwasi ya Ruyenzi bafite cy’uko hano haba ingoro yihariye ya Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya, icyo kifuzo ntabwo tugisuzuguye, kubera ko bizaba bifite akamaro no kuri Diyosezi ya Kabgayi.”

Umwepiskopi yasobanuye ko iyi Ngoro izaba ifite umwihariko wo gufasha abakristu kurushaho gusobanukirwa inyigisho za Kiliziya ku butarasamanywe Icyaha bwa Bikira Mariya, ndetse no kuvoma ku butumwa bwa Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya, washinze Umuryango w’Abapadiri b’Abamariyani.

Ati: “Ni ingoro izaba mu gicumbi cyayo harimo Bikira Mariya Utarasamanywe Icyaha. Ni ingoro rero numva tuzubakana, ari Paruwasi ya Ruyenzi na Diyosezi ya Kabgayi, tugomba kuzafatanya uwo mushinga cyane cyane kugira ngo izabe nk’ishuri ryo kumenya ubutarasamanywe Icyaha bwa Bikira Mariya n’ubutumwa kandi tubuvomamo.”

Aya magambo agaragaza ko Diyosezi ya Kabgayi yiteguye gufatanya na Paruwasi ya Ruyenzi mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, nubwo hataratangazwa igihe ibikorwa byo kubaka iyo Ngoro bizatangirira cyangwa ingengo y’imari izakenerwa.

Isano iri hagati ya Diyosezi ya Kabgayi n’Umuryango w’Abamariyani

Umwepiskopi Ntivuguruzwa yagaragaje ko umushinga wo kubaka Ingoro ya Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya ufite ishingiro mu mateka n’umubano uri hagati ya Diyosezi ya Kabgayi n’Umuryango w’Abapadiri b’Abamariyani.

Yasobanuye ko iryo sano rishingiye cyane cyane ku kuba Diyosezi ya Kabgayi n’Umuryango w’Abamariyani byombi byararagijwe Bikira Mariya Utarasamanywe Icyaha.

Yagize ati: “Ahandi rero Diyosezi ya Kabgayi ifitanye isano ikomeye n’uyu muryango w’Abapadiri b’Abamariyani ni kuri Bikira Mariya Utarasamanywe Icyaha. Uyu muryango, Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya awushinga, yawuragije Bikira Mariya Utarasamanywe Icyaha, kandi na Diyosezi ya Kabgayi yaragijwe Bikira Mariya Utarasamanywe Icyaha.”

Uyu mubano ni umwe mu mpamvu Umwepiskopi agaragaza ko Ingoro ya Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya izaba ifite umwanya wihariye mu butumwa bwa Diyosezi ya Kabgayi, cyane cyane mu kwigisha no gusigasira inyigisho za Kiliziya ku butarasamanywe Icyaha bwa Bikira Mariya.

Paruwasi ya Ruyenzi ifite umwihariko mu mateka y’Abamariyani

Paruwasi ya Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya Ruyenzi yashinzwe ku wa 18 Nzeri 2016, nyuma y’amezi make Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya, washinze Umuryango w’Abapadiri b’Abamariyani, ashyizwe mu rwego rw’abatagatifu ku wa 5 Kamena 2016.

Iyi Paruwasi ifatwa nk’iya mbere ku isi yaragijwe Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya, bikaba biyiha umwanya wihariye mu mateka y’Umuryango w’Abamariyani.

Padiri Mukasa Joseph, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Ruyenzi, akaba n’umwe mu bagize Umuryango w’Abapadiri b’Abamariyani b’Utarasamanywe Icyaha bwa Bikira Mariya, yavuze ko isabukuru y’imyaka 10 ari umwanya wo kongera kuzirikana isano iri hagati y’iyi Paruwasi, Umurinzi wayo n’Umuryango w’Abamariyani.

Yagaragaje ko kuva iyi Paruwasi yashingwa, Abapadiri b’Abamariyani ari bo bakomeje kuyikoreramo umurimo w’ubupadiri, bagira uruhare mu iterambere ry’ubuzima bwa roho bw’abakristu.

Uyu mwihariko w’amateka ya Paruwasi ya Ruyenzi ni umwe mu mpamvu abakristu bayo bifuza ko hubakwa Ingoro yihariye ya Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya, izafasha mu kurushaho kumenyekanisha ubuzima bwe n’ubutumwa bw’Umuryango yashinze.

Ingoro izaba igicumbi cy’isengesho n’ingendo nyobokamana

Abakristu ba Paruwasi ya Ruyenzi bifuza ko Ingoro ya Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya izajya yakira abakristu baturutse mu maparuwasi atandukanye ya Diyosezi ya Kabgayi, abo muri diyosezi zituranye ndetse n’abakora ingendo nyobokamana berekeza i Kibeho.

Bitewe n’aho Paruwasi ya Ruyenzi iherereye, hafi y’imbibi za Diyosezi ya Kabgayi na Arikidiyosezi ya Kigali, iyi Ngoro ishobora kuzaba ahantu h’ingenzi ho gusengera no kwigira ku buzima bwa Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya.

Mu gihe uyu mushinga uzaba ushyizwe mu bikorwa, biteganyijwe ko Ingoro izagira uruhare mu guteza imbere ubuzima bw’isengesho, kumenyekanisha ubutumwa bw’Abamariyani no gufasha abakristu kurushaho gusobanukirwa inyigisho za Kiliziya ku butarasamanywe Icyaha bwa Bikira Mariya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *