Abakristu ba Paruwasi ya Ruyenzi basabye ko hubakwa Ingoro ya Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya
2 mins read

Abakristu ba Paruwasi ya Ruyenzi basabye ko hubakwa Ingoro ya Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 Paruwasi ya Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya Ruyenzi imaze ishinzwe, abakristu bayo basabye ko hubakwa Ingoro yihariye yitirirwa Umurinzi wayo, izajya yakira abakristu baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu mu isengesho no mu ngendo nyobokamana.

Abakristu ba Paruwasi ya Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya Ruyenzi, muri Diyosezi ya Kabgayi, basabye ko muri iyi Paruwasi hubakwa Ingoro yihariye (Sanctuaire) yitirirwa Umurinzi wayo, Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya, kugira ngo ibe igicumbi cy’isengesho, ubusabane n’iyogezabutumwa.

Iki cyifuzo cyagaragajwe ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2026, ubwo iyi Paruwasi yizihizaga isabukuru y’imyaka 10 imaze ishinzwe, mu birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe n’Umwepiskopi wa Kabgayi, Myr Balthazar Ntivuguruzwa.

Umwepiskopi Ntivuguruzwa yakiriye iki cyifuzo, yizeza abakristu ko Diyosezi ya Kabgayi izafatanya na Paruwasi ya Ruyenzi mu mushinga wo kubaka iyo Ngoro, agaragaza ko ishobora kuzagira uruhare rukomeye mu iyogezabutumwa no kumenyekanisha ubuzima bwa Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya.

Perezida w’Inama Nkuru ya Paruwasi ya Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya Ruyenzi, Félix Siboniyo, yavuze ko icyifuzo cyo kubaka iyi Ngoro gishingiye ku mbuto z’ukwemera abakristu bamaze gusarura mu myaka 10 ishize, ndetse no ku mwihariko w’amateka ya Paruwasi yabo.

Yagize ati: “Nyuma yo gusogongera ku mbuto twe abakristu ba Paruwasi ya Ruyenzi twagiye turonka mu bihe bitandukanye, tuzikomoye kuri Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya, twifuza kubasaba kuri uyu munsi, Nyiricyubahiro Musenyeri wacu, ko aha hantu, mu gihe muzabona ko gikwiye, hahinduka Sanctuaire ya Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya.”

Siboniyo yasobanuye ko iyo Ngoro yaba ahantu hihariye ho gusengera, hakira abakristu bo muri Paruwasi ya Ruyenzi, abo mu maparuwasi atandukanye ya Diyosezi ya Kabgayi, abo muri diyosezi zituranye ndetse n’abakora ingendo nyobokamana berekeza i Kibeho.

Yagize ati: “Ibyo bizafasha twebwe ubwacu abakristu hano ku Ruyenzi, abaturuka mu maparuwasi atandukanye duturanye, muri Diyosezi duturanye ndetse n’abakora ingendo nyobokamana, tukajya twese dusangira urugendo nyobokamana rugana i Kibeho kwa Nyina wa Jambo, tukiri ku ntangiriro ya Diyosezi yacu.”

Yongeyeho ko bifuza ko iyo Ngoro yaba igicumbi cy’isengesho, aho abakristu bazajya bahurira na Yezu Kristu, bagakura imbaraga mu kwemera no mu kwiyambaza Bikira Mariya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *