Urimube Bonavanture yagizwe umuyobozi w’inama nkuru y’Itorero ADEPR
2 mins read

Urimube Bonavanture yagizwe umuyobozi w’inama nkuru y’Itorero ADEPR

Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR) ryashyizeho ubuyobozi bushya bw’Inama Nkuru yarwo, aho Bonaventure Urimube yagizwe Umuyobozi mushya, mu gihe Uwineza Gladys yagizwe Umuyobozi Wungirije.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Itorero ADEPR, impinduka zabaye nyuma y’uko abari basanzwe kuri izi nshingano barangije manda yabo. Nsanzabozwa Pascasie wari Umuyobozi w’Inama Nkuru ya ADEPR yasoje manda ku wa 25 Nzeri 2026, ahita asimburwa na Urimube Bonaventure.

Ku wa 26 Nzeri 2026, Inama Nkuru ya ADEPR yateranye maze itora Bonaventure Urimube nk’Umuyobozi mushya wayo, naho Uwineza Gladys atorerwa kuba Umuyobozi Wungirije. Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Isaïe Ndayizeye.

Abayobozi bashya basimbuye abasoje manda

Urimube Bonaventure asimbuye Nsanzabozwa Pascasie wari umaze manda ye ayobora Inama Nkuru y’Itorero ADEPR. Ku mwanya w’Umuyobozi Wungirije, Uwineza Gladys asimbuye Me Twayigize Jean Claude na we wari usoje manda.

Itorero ADEPR ryagaragaje ko impinduka zakozwe atari izishingiye ku ihagarikwa ry’abari abayobozi kubera amakosa cyangwa ibindi bibazo, ahubwo ko zakozwe nyuma y’uko manda zabo zari zirangiye ku wa 25 Nzeri 2026. Ubuyobozi bw’Itorero bwabashimiye kandi inshingano barangije.

Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara na ADEPR nyuma y’izi mpinduka, hagaragajwe ko Nsanzabozwa Pascasie yahererekanyije ububasha na Urimube Bonaventure, nk’umuyobozi mushya w’Inama Nkuru y’Itorero. ADEPR yanashimiye abahoze ari abayobozi uburyo basoje inshingano bari bafite.

Bonaventure Urimube azwi cyane mu rwego rw’imari n’amabanki mu Rwanda. Amakuru ya Banki ya Kigali agaragaza ko yabaye Chief Credit Officer, aho yari ashinzwe ibikorwa birimo gucunga ishami ry’inguzanyo, isesengura ry’inguzanyo, gukurikirana imikoreshereze yazo no kubahiriza amabwiriza ajyanye n’inguzanyo.

Mbere y’uko ahabwa uwo mwanya muri Banki ya Kigali, yari yarakoze mu nzego zitandukanye z’imari, harimo Guaranty Trust Bank Rwanda na Ecobank Rwanda. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (MBA) mu bijyanye n’Imari yakuye muri Oklahoma Christian University, ndetse na Bachelor’s mu Applied Statistics yakuye muri National University of Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *