Africa New Life Ministries igeze kure imyiteguro yo Kwizihiza Imyaka 25 y’Ubuzima n’Amashimwe mu Rwanda
3 mins read

Africa New Life Ministries igeze kure imyiteguro yo Kwizihiza Imyaka 25 y’Ubuzima n’Amashimwe mu Rwanda

Africa New Life Ministries igiye kwizihiza imyaka 25 y’umurimo n’amashimwe menshiAfrica New Life Ministries, umuryango wa Gikristo watangijwe n’Abanyarwanda, uri kwitegura kwizihiza imyaka 25 umaze ukorera mu Rwanda, mu gikorwa kizaba umwanya wo gushimira Imana ku rugendo rw’imyaka isaga 25 y’umurimo wo guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda.

Uyu muryango washinzwe mu 2001 na Dr. Charles Mugisha na Pastor Florence Mugisha, bombi bakaba barakomotse ku miryango y’Abanyarwanda yabaga mu buhungiro muri Uganda. Nk’uko Africa New Life ibitangaza, ubunararibonye bw’ubuzima bwabo bwagize uruhare mu kubashishikariza gutaha mu Rwanda no kugira uruhare mu bikorwa byo kubaka igihugu.Mu myaka 25 ishize, Africa New Life Ministries yagiye ikorera ku ntego yo guhindura imibereho y’abantu binyuze mu burezi, ubuvuzi, iterambere ry’abaturage ndetse no kubaka no guteza imbere amatorero ya Gikristo.

Ibi bikorwa byatumye uyu muryango ugira uruhare mu buzima bw’imiryango itandukanye mu Rwanda.Kimwe mu bikorwa by’ingenzi byaranze Africa New Life ni gahunda yo gufasha abana kubona uburezi. Uyu muryango umaze imyaka utanga inkunga ku banyeshuri batishoboye, ibafasha kubona amafaranga y’ishuri, imyambaro, ibikoresho by’ishuri ndetse n’ubujyanama bugamije kubafasha kwiteza imbere.Africa New Life kandi yubatse kandi ishyigikira amatorero ya New Life Bible Churches mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Imyaka 25 y’Urugendo rwa Africa New Life Ministries mu Guhindura Ubuzima

Ayo matorero afasha mu kwigisha ijambo ry’Imana no guteza imbere ibikorwa bigamije gufasha abaturage mu mibereho yabo ya buri munsi.Mu bikorwa by’uyu muryango harimo kandi guteza imbere abagore n’urubyiruko binyuze mu mahugurwa y’imyuga. Africa New Life itanga amahirwe mu bijyanye no kudoda, ubwiza n’izindi gahunda zigamije guha abantu ubumenyi bubafasha kwihangira imirimo no kwigira.

Africa New Life kandi ifite gahunda ya Dream Kids Ministry, yibanda ku bana babana n’ubuzima bwo ku mihanda mu Mujyi wa Kigali. Binyuze muri iyi gahunda, abana bahabwa amafunguro, ubufasha mu myigire n’ubundi bufasha bugamije kubafasha gusubira mu mashuri no kubaho mu buryo bwiza.Mu gihe cyo kwizihiza iyi myaka 25, Africa New Life Ministries yatangaje ko igikorwa kizabera kuri BK Arena i Kigali ku wa 11 Ukwakira 2026.

Amashusho yatangajwe n’uyu muryango agaragaza ko kwinjira ari ubuntu, aho abantu basabwa kwiyandikisha mbere kugira ngo bazitabire iki gikorwa.Iki gikorwa kandi kizaba umwanya wo kwibuka urugendo rwa Dr. Charles na Pastor Florence Mugisha, ndetse n’umusanzu w’abandi bagize uruhare mu iyubakwa n’iterambere rya Africa New Life Ministries.

Uyu munsi utegerejweho guhuza abayobozi, abakirisitu, abaterankunga, abakoranye n’uyu muryango ndetse n’abagenerwabikorwa bawo.Mu gihe Africa New Life Ministries yitegura kwizihiza imyaka 25, uyu muryango ukomeje kureba ku hazaza, ushimangira icyerekezo cyo gukomeza guhindura ubuzima binyuze mu burezi, ubuvuzi, ivugabutumwa n’iterambere ry’abaturage. Isabukuru y’imyaka 25 rero izaba umwanya wo gushima Imana ku byagezweho no kongera gushimangira umuhigo wo gukomeza gukorera u Rwanda n’Abanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *