Hoziana Choir yatangaje amatariki y’igitaramo “Tugumane Season 2026”
Hoziana Choir yatangaje amatariki y’igitaramo “Tugumane Season 2026”Hoziana Choir yo mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge yatangaje ko izategura igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe “Hoziana Gospel Celebration Tugumane Season 2026”, giteganyijwe ku wa 19 no ku wa 20 Ukuboza 2026.Iki gitaramo kizaba ari umwanya wihariye wo guhuriza hamwe abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kikazaba kirimo ibihe by’amasengesho, kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bwubaka imitima ya benshi.
Hoziana Choir ni imwe muri korali zizwi cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, ikaba ikorera umurimo wayo muri ADEPR Nyarugenge, i Kigali. Iyi korali imaze imyaka myinshi mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana, ikaba izwiho gutegura ibitaramo n’ibikorwa bigamije kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.Mu myaka ishize, Hoziana Choir yubatse izina binyuze mu ndirimbo zayo zifite ubutumwa bwimbitse, amajwi ahuye neza ndetse n’imicurangire iherekeza abaririmbyi mu buryo bukurura abakunzi b’umuziki wa gikristo.
Hoziana Choir yongeye guteguza abakunzi bayo ibihe byihariye byo guhimbaza Imana
Ibi byayifashije kugira uruhare mu iterambere ry’umuziki wa Gospel mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.Mu bihangano byayo bizwi harimo indirimbo ziri kuri album ya “Dufite Ibihamya”, irimo izo kuramya no guhimbaza Imana zirimo “Ubwo Yesu Ahari”, “Utwihishurire” na “Turagutegereje”. Izi ndirimbo zigaragaza ubutumwa bushingiye ku kwizera, kwiringira Imana no kuyegera mu bihe bitandukanye by’ubuzima.Indi album ya Hoziana Choir ni “Gitare”, izwiho indirimbo zirimo “Gitare”, “Iminsi Dufite Mwisi” na “Yerusalemu”. Ibi bihangano biri mu bigize umurage w’umuziki w’iyi korali, ikomeje kugeza ku bakunzi bayo indirimbo zibibutsa gukomera ku Mana no guharanira ubuzima bushingiye ku kwizera.Mu ndirimbo zayo zamenyekanye kandi harimo “Dufite Imana”, “Satani Yaratsinzwe” na “Imana Irakuzi”, ziboneka mu ikusanyirizo ry’indirimbo za Hoziana Choir. Izi ndirimbo zigaruka ku butumwa bw’intsinzi, ukwizera n’ihumure, ari na byo bikomeje gutuma ibikorwa by’iyi korali bikundwa n’abatari bake.
Igitaramo cya “Tugumane Season 2026” kije gikomeza urugendo rwa Hoziana Choir mu gutegura ibikorwa by’ivugabutumwa binyuze mu muziki. Amatariki yatangajwe agaragaza ko abakunzi bayo bafite igihe cyo kwitegura kwitabira iki gikorwa, mu gihe ibisobanuro birambuye ku hantu kizabera n’ibindi bizakenerwa bitaragaragazwa mu minsi iri imbere.
Hoziana Choir yasabye abakunzi bayo n’abandi bakunda umuziki wa Gospel kuzirikana amatariki ya 19 na 20 Ukuboza 2026, mu gihe bategereje ibindi bisobanuro bijyanye n’iki gitaramo. Biteganyijwe ko “Tugumane Season 2026” izaba umwanya wo guhurira hamwe mu kuramya no guhimbaza Imana, hagamijwe gukomeza gukwirakwiza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.
Mugeni wa Yesu,Dufite Ibihamya na Gitare: zimwe mu ndirimbo zaranze urugendo rwa Hoziana Choir

