Felix N. Dume agiye kwagura umurimo w’ivugabutumwa binyuze kuri album “Ni Yesu”
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Felix N. Dume, ari kwitegura gushyira hanze album ye ya mbere yise “Ni Yesu”, azamurikiraho mu gitaramo kizaba ku wa 27 Ukuboza 2026, muri Indianapolis muri Leta ya Indiana, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
iki gitaramo kizaba umwanya wihariye wo kugeza ku bakunzi b’umuziki wa Gospel ubutumwa bukubiye muri iyi album, ikaba ari intambwe nshya mu rugendo rwe rwo gukomeza gukorera Imana binyuze mu mpano yahawe. Ubutumwa bukubiye mu izina ry’iyi album, “Ni Yesu”, bugaragaza ko Kristo ari we shingiro ry’umurimo we wa muzika.Felix N. Dume yavuze ko intego ye mu muziki atari ugushaka kwamamara cyangwa kugira izina rikomeye, ahubwo ari ugukomeza gusubiza umuhamagaro w’Imana wo kugeza ubutumwa bwa Yesu Kristo ku bantu binyuze mu ndirimbo.
Yagaragaje ko abona umuziki nk’uburyo bwiza bwo kwamamaza ubutumwa bwiza no gufasha abantu kurushaho kwegera Imana.Yagize ati: “Ndi umuntu uha uburemere umuhamagaro wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo. Ni yo mpamvu indirimbo zanjye uzasanga akenshi zishingiye kuri Kristo.” Aya magambo agaragaza icyerekezo uyu muhanzi yahisemo kugenderaho, aho ashyira imbere ubutumwa bwiza kurusha inyungu zishingiye ku kwamamara.Uyu muhanzi kandi afite icyerekezo cyagutse cy’ibyo yifuza kugeraho mu myaka itanu iri imbere.
Yavuze ko ateganya gukora ibitaramo bitandukanye byo kuramya no guhimbaza Imana, bigamije gufasha abantu benshi kumenya Yesu Kristo, kumwakira no gukomeza gukura mu kwizera.Ati: “Mu myaka itanu iri imbere, ndifuza gukora ibitaramo bitandukanye byo kuramya no guhimbaza Imana, kugira ngo namamaze Kristo mu bantu.” Iyi ntego igaragaza ko Felix N. Dume atabona gushyira hanze album ye ya mbere nk’iherezo ry’urugendo, ahubwo akabifata nk’intangiriro y’ibindi bikorwa byagutse by’ivugabutumwa binyuze mu muziki.
Mu gihe umuziki wa Gospel ukomeje kuba imwe mu nzira abahanzi batandukanye bakoresha mu kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu, igikorwa cya Felix N. Dume cyo kumurika album “Ni Yesu” ni indi ntambwe mu rugendo rwe rwa muzika n’ivugabutumwa. Abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana bazaba bafite amahirwe yo kwifatanya na we muri iki gitaramo giteganyijwe ku wa 27 Ukuboza 2026 i Indianapolis, aho azamurika ku mugaragaro uyu muzingo mushya.
