Korali Iriba yashimiye Imana mu ndirimbo nshya bise Mbega Imana
Kuri uyu wa 25 Ukwakira 2026, nibwo korali Iriba yashyinze hanze indirimbo nshya y’amajwi n’amashusho yise “Mbega Imana”, igamije kwibutsa abakunzi bayo ubuhangange bw’Imana, ububasha bwayo n’ibitangaza ikora mu buzima bw’abayizera.
Korali Iriba ikorera umurimo w’imana mu Itorero rya ADEPR Taba, Paruwase ya Huye mu Rurembo rw’Amajyepfo aho igizwe n’abaririmbyi 167 harimo ababa i Huye n’ababa mu mujyi wa Kigali n’ahandi mu Ntara zigize igihugu cy’u Rwanda.
Iyi ndirimbo yubakiye ku butumwa bwo guhimbaza Imana no guhamya ko nta cyo yagereranywa na cyo, nk’uko bigaragara mu magambo bashingiyeho yo muri Zaburi 147:5 agira ati: “Umwami wacu arakomeye, ni umunyambaraga nyinshi, ubwenge bwe ntibugira akagero.”
Mu magambo ayigize, abaririmbyi bagaruka ku bukomere bw’Imana, ububasha bwayo mu kurema no gutegeka ibihe, ndetse n’uburyo ibintu byose biriho bigaragaza ubwiza bwayo, bagaragaza ko Imana ikwiriye icyubahiro, kuyiringira no kuyihimbaza.
Umuyobozi wa korali Iriba,MUHIRE Protogene, yasobanuye ko indirimbo “Mbega Imana” igaragaza ubwiza bw’Imana, ububasha bwayo n’ibitangaza ikorera abantu.Yagize ati:” Indirimbo Mbega Imana ni ngari muri twe, ihamya ubwiza bw’ Imana muri twe, ububasha n’ ibitanganza ikora muri twe. Muri macye indirimbo ‘Mbega Imana’ itwibutsa ko Imana ikomeye kandi itangaje, bityo ikwiriye gushimwa, kwizerwa no guhabwa icyubahiro cyayo”.
Yavuze ko ubutumwa nyamukuru bashaka kugeza ku bakunzi babo ari ukubashishikariza kurushaho kwizera Imana, kuyikunda no kuyiringira, kuko nta kindi kintu cyagereranywa na yo ko iri hejuru y’ibintu byose kandi ibyo ikora itagereranywa.
Uretse umurimo wo kuririmba no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu binyuze mu ndirimbo, Korali Iriba inakora ibikorwa bitandukanye by’urukundo gusenga no gufasha abatishoboye, ndetse igasura abantu bari mu nzu y’imbohe, ikanagira uruhare mu bindi bikorwa bisabwa n’itorero.
Mu minsi iri imbere kandi iyi korali iri gutegura igitaramo kizaba mu mwaka utaha wa 2027, ndetse inashishikariza abakunzi bayo gukomeza gukurikira ibihangano byabo bishya bigenda binyuzwa ku mbugankoranyambaga zitandukanye ndetse no ku muyoboro wabo wa youtube kuko bashonje bahishiwe.
Korali Iriba yatangiye umurimo w’Imana ku wa 15 Gashyantare 1995, nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yatangijwe na bamwe mu bakirisitu basengeraga ku mudugudu wa Butare Ville ubu ni kuri ADEPR Taba mu karere Huye,itangizwa mu bihe byari bikomeye cyane, imitima ya benshi yarashenguwe n’amateka mabi Igihugu cyari kivuyemo.
lyi korali Butare Ville yatangiranye ubushake n’ishyaka rikomeye baritanga maze umurimo uraguka. Bakomeje gusenga bakora ivugabutumwa ahantu hatandukanye. Baje guhindurirwa izina mu mwaka 2000, bahabwa izina rishya ariryo “lriba” ryishimiwe cyane kugeza n’ubu ari ryo zina ifite.
Korali Iriba yarabereye benshi “umubyeyi”, aho abari bato bashatse, abandi bagakura bagahinduka abapasiteri, abavugabutumwa n’abakozi b’Imana mu nzego zitandukanye.
Ubu Korali Iriba yaragutse cyane, ikaba igizwe n’abaririmbyi barenga 167 ari mu byiciro bitandukanye, abaririmbyi babarizwa mu Mujyi wa Huye, mu gihe abandi bari muri diaspora, bagizwe n’amatsinda abiri arimo ababa mu Mujyi wa Kigali, mu zindi ntara z’Igihugu, ndetse no hanze y’u Rwanda nko mu Buhinde, Kenya, Mozambique, Canada, Zambia n’ahandi.
lriba ni korali yakunzwe n’abatari bake, ni korali yagutse cyane ikora indirimbo nyinshi. lbihangano bya korali lriba byahembuye abatari bake. Indirimbo ya mbere y’amajwi yagiye hanze mu mwaka 2006 yiswe “Komera ukomeze n’abandi”, hakurikiyeho “lrakubaha” na “Nzabana nawe”.
lyi korali ifite indirimbo zamenyekanye cyane ndetse ziranakundwa bitangaje nka “Ntakibasha”, “Wamunsi wageze”, “Mbega lmana”, “Nzabana nawe”, “Irakubaha” na “Jehovah Shammah”, “Nzajya mwijuru”,”Turi Abe”, n’izindi zitandukanye.