Korali Ubumwe yashyize hanze indirimbo bise “Mutima Wanjye”
1 min read

Korali Ubumwe yashyize hanze indirimbo bise “Mutima Wanjye”

Korali Ubumwe yashyize hanze indirimbo nshya y’amajwi n’amashusho bise” Mutima wanjye”. Ni indirimbi nziza yuzuye amashimwe, ikaba ishingiye ku ijambo riri muri zaburi hagira hati:”Mutima wanjye himbaza Uwiteka, mwa bindimo byose mwe, muhimbaze izina ryera”. Mu kuririrmba bashimangiye uburyo Imana yabavuganiye aho batari kwivugira. Bavuga uburyo Uwiteka ariwe wahabaye bananiwe.

Iyi ndirimbo  “Mutima Wanjye” ije nyuma y’ukwezi kumwe gusa iyi korali ishyize hanze  iyo basohoye bise“Hahirwa”, yasohotse ku wa 20 Nzeri. Iyi korali ifite umwihariko w’uko indirimbo zabo zishingiye ku byanditswe by’ijambo ry’Imana.

Korali Ubumwe  imaze imyaka ikora umurimo wo kuririmba no kugeza ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana ku bantu batandukanye binyuze mu ndirimbo, ndetse ikomeje kwagura ibikorwa byayo, ikoresheje impano Imana yahaye abaririmbyi bayo.

Korali Ubumwe kandi imwe mu makorali amaze igihe akora umurimo w’Imana aho yavutse muri 2013, ubwo yari igizwe ahanini n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi, barimo abanyeshuri n’abandi bakozi bahuriye ku ntego yo kuririmbira Imana.

Uretse kuririmba, Korali Ubumwe yagiye ikora ibikorwa by’urukundo birimo gufasha abatishoboye, gushyigikira abantu mu kubona uburyo bwo kwivuza, kubafasha kwiteza imbere no gusura abarwayi mu bitaro. Ibi bikorwa bigaragaza ko umurimo w’ivugabutumwa ushobora gukorwa mu buryo butandukanye, haba mu ndirimbo no mu bikorwa bifatika bifasha abantu mu buzima bwa buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *