Fabrice Munyaneza yashyize hanze indirimbo “Umusaraba” ivuga ku gakiza kabonerwa muri Kristo
Umuramyi Fabrice Munyaneza yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yise “Umusaraba”, agarukamo ku bubasha bw’urupfu n’izuka rya Yesu Kristo, agaragaza ko kumwizera bihindura ubuzima bw’umuntu, bikamuhesha agakiza, amahoro n’umunezero.
Muri iyi ndirimbo, Fabrice agaragaza umusaraba nk’ikimenyetso cy’urukundo rw’Imana n’igitambo Yesu Kristo yatanze kugira ngo abantu bababarirwe ibyaha kandi bahabwe ubugingo buhoraho.
Ubutumwa bwe bushingiye ku kwizera Kristo nk’inzira yo guhinduka no kubona ubuzima bushya.
Mu magambo ayiririmbamo, agaruka ku rupfu rwa Yesu n’uko atagumye mu mva, ahubwo yazutse, agaragaza ko igitambo cye ari cyo shingiro ry’agakiza k’Abakirisitu.
Aririmbamo ati: “Ni wo wabambweho Umuremyi wanjye. Ni byo, yarazutse ntiyaheze mu mva.”
Fabrice avuga ko umusaraba wa Kristo ari wo wamuhesheje kumenya ubuzima bushya, akava mu buzima bwa kera akamenya ko afite umwanya mu muryango w’Imana.
Agaragaza ko mbere yo kumenya Kristo atigeze abona amahoro n’umunezero nyakuri, ariko kumwizera bikamuhindurira ubuzima.
Iyi ndirimbo kandi igaragaza ukwemera kwe ko umuntu utumbiriye Yesu, akamwizera kandi agakurikiza inyigisho ze, ahabwa imbabazi, agacungurwa kandi akitwa umwana w’Imana.
Fabrice Munyaneza asengera muri Zion Temple, aho akorera umurimo w’Imana abinyujije muri Asaph Music.
Urugendo rwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana rwatangiye mu 2009, ubwo yakiraga agakiza akiri mu mashuri yisumbuye.
Mu 2010, yinjiye muri korari y’ishuri yitwaga Umucyo, ari na ho yatangiriye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.
Amaze kurangiza amashuri, yakomereje umurimo muri Asaph Music ishami rya Rusizi, nyuma yimukira i Kigali, akomereza muri Asaph Music ya Zion Temple Kimironko.
Uyu muramyi avuga ko gukorera Imana ari inshingano yishimira, kuko yagiye abona ibikorwa byayo mu buzima bwe, bikamukomeza mu kwizera no gukomeza kuyikorera.
“Umusaraba” ni imwe mu ndirimbo akomeje kumurikira abakunzi b’umuziki wa Gospel, nyuma y’iyo aherutse gushyira hanze yise “Urukundo”, yakozwe mu buryo bw’imicurangire yibutsa uburyo Hillsong ikoramo umuziki.
Binyuze muri iyi ndirimbo nshya, Fabrice Munyaneza akomeza kugeza ku bakunzi b’umuziki wa Gospel ubutumwa bushingiye ku gakiza, urukundo rw’Imana n’imbaraga z’umusaraba wa Yesu Kristo.