ACN: Abakirisitu miliyoni 220 bahura n’itotezwa rikomeye bazira imyemerere yabo
Raporo nshya y’umuryango Aid to the Church in Need (ACN) igaragaza ko Abakirisitu bagera kuri miliyoni 220 ku isi bahura n’itotezwa rikomeye bazira imyemerere yabo, mu gihe abandi babarirwa muri miliyoni amagana baba mu bihugu bitubahiriza uburenganzira bwabo bwo gusenga mu bwisanzure.
Raporo yiswe Persecuted and Forgotten? A Report on Christians Oppressed for Their Faith 2024–2026, yasohotse ku wa 27 Ukwakira 2026, igaragaza ko Abakirisitu bagera kuri miliyoni 413 baba mu bihugu birangwa n’ihohoterwa rikomeye ribabuza gukurikiza imyemerere yabo mu bwisanzure.
Iyi raporo ishingiye ku makuru yakusanyijwe hagati ya Kanama 2024 na Kamena 2026, igaragaza ko Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ikomeje kuba imwe mu turere twugarijwe cyane n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ihutaza Abakirisitu.
Mu bihugu 10 byibasiwe cyane n’iterabwoba ku isi, bitandatu ni ibyo muri Afurika, birimo Burkina Faso, Niger, Nigeria, Mali, Somalia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Muri Nigeria, raporo igaragaza ko ibitero by’imitwe yitwaje intwaro byatumye abaturage barenga miliyoni 3.5 bava mu byabo, mu gihe mu gitero cyagabwe mu gace ka Yelewata Abakirisitu barenga 200 bishwe mu ijoro rimwe.
Muri Burkina Faso na Mozambique na ho haracyagaragara ibibazo bikomeye. Muri Burkina Faso, abarwanyi bafitanye isano na Al-Qaeda bakomeje kugaba ibitero ku baturage, aho abagabo 26 bivugwa ko biciwe mu gace ka Diyosezi ya Nouna. Muri Mozambique, cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado, ibitero by’imitwe ifitanye isano na Leta ya Kiyisilamu bimaze guhitana Abakirisitu barenga 1,000 kuva mu 2017, abandi bagashimutwa cyangwa bagahunga ibyabo.
Muri Aziya, raporo igaragaza ko Koreya ya Ruguru, u Bushinwa, u Buhinde na Pakistan biri mu bihugu Abakirisitu bakomeje guhura n’imbogamizi zikomeye zishingiye ku myemerere yabo.
Muri Koreya ya Ruguru, gusenga byihishwa ni byo bikomeje kuranga Abakirisitu, kuko abafashwe bashobora gufungwa, gukorerwa iyicarubozo cyangwa guhatirwa imirimo y’agahato. Mu Bushinwa, amatorero atubahiriza amabwiriza ya Leta ahura n’ifatwa ry’abayoboke n’ifungwa ry’insengero.
Mu Buhinde, ibikorwa birenga 700 by’ihohoterwa byibasiye Abakirisitu mu 2025, mu gihe muri Pakistan Abakirisitu n’abandi bo mu madini mato bakomeje guhura n’ibibazo birimo gushimutwa kw’abakobwa, guhatirwa guhindura idini no gushyingirwa ku gahato.
No mu Burasirazuba bwo Hagati, ibibazo by’umutekano muke bikomeje kugira ingaruka ku Bakirisitu. Muri Siriya, igitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe ku Kiliziya ya Mar Elias y’Aborutodogisi b’Abagereki i Damasiko ku wa 22 Kamena 2025 cyahitanye abantu 25, abandi barenga 60 barakomereka.
Muri Nicaragua, ubutegetsi bwa Perezida Daniel Ortega na bwo burashinjwa gufatira ingamba Kiliziya Gatolika, zirimo kwambura Kiliziya imitungo, gufunga ibigo by’amadini no kwirukana bamwe mu bihayimana.
Iyi raporo inenga uburyo itotezwa rikorerwa Abakirisitu ridahabwa umwanya ukwiye mu itangazamakuru mpuzamahanga. Archbishop Ettore Balestrero, uhagarariye Vatikani mu Muryango w’Abibumbye, yavuze ko urwango rukorerwa Abakirisitu akenshi rutitabwaho uko bikwiye cyangwa rukirengagizwa.
ACN ishimangira ko mu gihe Kiliziya zitewe cyangwa Abakirisitu bakicwa, hakwiye gukorwa iperereza ryimbitse ku mpamvu z’ibyo bikorwa, harimo n’uruhare rw’imyemerere, aho kubisobanura gusa nk’amakimbirane ashingiye kuri politiki, amoko cyangwa ubutaka.
Raporo inagaruka ku buhamya bwa Solomon Ako, Umukirisitu w’imyaka 33 wo mu majyaruguru ya Nigeria washimuswe n’abarwanyi b’intagondwa, akorerwa ihohoterwa hamwe n’abandi bari bafashwe ndetse bagahatirwa guhindura idini.
Ako avuga ko amasengesho ari yo yabafashije gukomeza kugira icyizere mu gihe bari mu maboko y’ababashimuse.
Yagize ati: “Buri joro, igihe abadushimuse babaga basinziriye, twarasengaga. Twasengaga tuzi ko tutari twenyine, ko Imana yari kumwe natwe kandi ko hari abantu batari kudutererana. Ibyo ni byo byaduhaye imbaraga zo kwihangana icyo gihe, kandi ni na byo bikomeje kudukomeza kugeza uyu munsi.”
Umuryango ACN washinzwe hagamijwe gufasha Kiliziya Gatolika n’Abakirisitu bahura n’ibibazo, usanga kumenyekanisha ihohoterwa rikorerwa abantu bazira imyemerere yabo ari intambwe ikomeye mu kubarengera.
Uwo muryango usaba ko uburenganzira bwo gusenga no gukurikiza imyemerere mu bwisanzure bwubahirizwa, kandi ko ibibazo by’abahohoterwa bazira ukwemera kwabo bitakomeza kwirengagizwa.