Korali Urumuri yashyize hanze indirimbo yise “Bisunike” ihishura urusha byose amaboko
Kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2026, nibwo korali Urumuri yashyize hanze indirimbbo y’amajwi n’amashusho bise”Bisunike”. Ni indirimbo igaragaza imbaraga z’Imana ziruta iz’ibibazo n’ibigeragezo byose umuntu ashobora guhura na byo. Igaragaza kandi ko abantu badakwiye gucika intege mu gihe bahanganye n’ibibazo, ahubwo bagakomeza kwizera imbaraga z’Imana, bayishimira ibyo yabakoreye kandi bayiringira mu byo bategereje ko ibakorera.
Korali Urumuri ni umuryango w’abaririmbyi ugizwe n’abarenga 150, ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Rukurazo, Paruwase ya Gasabo.
Umuyobozi w’iyi korali, NSENGIYUMVA Philemon , yagize ati:”Iyi ndirimbo ikubiyemo amagambo agaragaza gukora kw’Imana, aho byagaragaye ko abenshi mu bayumvise ibakora ku mutima kuko usanga hari abari bafite ibibaremereye bimeze nk’imisozi iri imbere yabo Imana yabasunikiye, ariko kandi hari n’abandi bakibifite bategereje ko Imana ibibasunikira. Bityo twasanze ari indirimbo ifite ubutumwa buri muntu wese ashobora gusengeramo yaba aruwasubijwe cyangwa ugitegereje gukora kw’Imana, bityo tukaba dusaba Ababyarwanda muri rusange n’abakunzi bacu by’umwihariko kumva neza ubu butumwa buri muri iyi ndirimbo no kubusangiza abatuye isi yose, yaba abameze neza none n’abagitegereje gukora kw’Imana.
Bisunike” ni imwe mu ndirimbo esheshatu zigize umuzingo mushya wa korali Urumuri witwa “ABIRUSHA IMBARAGA”, wakozwe mu buryo bwa Live Recording muri uyu mwaka wa 2026, aho ugamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo binyuze mu ndirimbo.
Uretse kuririmba kandi korali Urumuri kandi bakora ivugabutumwa mu buryo butandukanye binyuze mu gufashanya haba hagati muri bo ndetse no hanze ya korali , aho bagiye bafasha abanyarwanda benshi kubona ubwisungane mu kwivuza no mu bikorwa bigamije imibereho myiza.
Korali Urumuri yatangiye muri Mata 2002, nyuma y’igitekerezo cyaturutse ku bantu bane bakomokaga mu matorero atandukanye yo muri paruwasi imwe. Aba bantu bari basanzwe bakorera Imana muri nibature, nyuma bagira igitekerezo cyo gushinga itsinda rihuriza hamwe impano zabo mu kuririmba.
Korali yakomeje kwaguka maze muri Kanama 2003, iryo tsinda ryatangiye kuririmba mu materaniro yo ku wa Gatanu, rimwe na rimwe rikemererwa no kuririmba ku Cyumweru. Kubera ko ibihangano byaryo byakundwaga, muri Kanama 2004 habaye inama hafatwa icyemezo cyo kurigira korali yemewe no kurishakira ubuyobozi, iyoborwa n’uwitwaga Ernestine Nyirabahizi. Iyi lorali yahise isimbura korali yari iya kabiri kuri iri torero aba ariyo igirwa iya 2.
Mu mwaka wa 2005 ni bwo bahawe izina rya korali Urumuri, rikomeza urugendo rwo kuririmbira Imana no kwamamaza ubutumwa bwiza kugeza n’ubu.
Mu mwaka wa 2018 korali Urumuri yakoze indirimbo umunani z’amashusho, naho mu 2020 ikora izindi ndirimbo eshanu z’amajwi. Ibi bikorwa byari bigamije kugeza ubutumwa bwa Kristo ku bantu benshi no kubafasha gukomeza gukura mu kwizera.