Korali Shiloh basohoye indirimbo nshya bise “Inkuru y’Agakiza”
Korali Shiloh ni imwe muri korali zikomeje gukoresha impano y’umuziki mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu, aho kuri uyu 05 Ugushyingo 2026, bashyize hanze igihangano gishya bise” Inkuru y’agakiza”.Iyi ndirimbo igaruka ku byishimo byo gucungurwa na Yesu Kristo, kuba abana b’Imana no kugira ibyiringiro by’ubugingo buhoraho.
Muri iyi ndirimbo, Shiloh igaragaza uburyo inkuru y’agakiza yahinduye ubuzima bw’umuntu, ikamuzanira amahoro, ibyishimo n’ibyiringiro bishya. Amagambo yayo agaruka ku rukundo rw’Imana, yibutsa abantu ko bacungujwe amaraso y’igiciro ya Yesu Kristo kandi ko ubu ari abana b’Imana.
Mu nyikirizo yayo, baririmba bati: “Nzaba Imana yabo, bazaba abantu banjye, Umwuka wanjye uzaba muri bo.” Aya magambo agaragaza isezerano ry’Imana ryo kubana n’abayizera no kutabatererana. Indirimbo isoza yemeza ko kuba abana b’Imana, kwizera Kristo no kugira Umwuka Wera muri twe ari yo nkuru y’agakiza.
Korali yashinzwe ku wa 3 Nzeri 2017, aho ifite abaririmbyi bagera kuri 120. Mu bihangano byayo bimaze kumenyekana harimo “Ntukazime”, “Ibitambo”, “Bugingo”, “Yaruhutse Umusaraba”, “Mutima Umenetse” na “Nahisemo Yesu”. Ifite kandi album yayo ya mbere yise Ntukazime, igizwe n’indirimbo 10.
Mu Ukwakira 2025, Shiloh Choir yakoze igitaramo cyayo cya mbere gikomeye i Kigali cyiswe The Spirit of Revival 2025, cyabereye kuri Expo Ground i Gikondo, ifatanyije n’abandi bahanzi n’amakorali barimo Prosper Nkomezi, Shalom Choir na Ntora Worship Team.