Korali Bethlehem yasohoye indirimbo nshya yitwa “You are Holy” mu mbyino nziza
Korali Bethlehem yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki, ishyira hanze indirimbo nshya yise “You Are Holy”, yasohotse kuri uyu wa 28 Ukwakira 2026.
Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bushingiye ku kwera kw’Imana no kuyihesha icyubahiro, aho ishishikariza abantu kuyiramya badahagarariye ku kuririmba gusa, ahubwo bakayihimbaza n’imbyino, mu munezero uva ku kumenya ko Imana yera.
Mu magambo ayigize, abaririmbyi baririmba bati: “Sing to the Lord, He’s holy; jump for the Lord, He’s holy, hallelujah, He’s holy, hallelujah.” Iyi ndirimbo yaririmbwe mu mu rurimi rw’icyongereza ikaba igamije kugeza ubutumwa bwabo bwo guhimbaza Imana ku bantu batandukanye, haba mu Rwanda no hanze yarwo.
Iyi ndirimbo iryoshye cyane aho umuyobozi w’iyi korali yifuriza abakunzi b’umuziki kuyumva bakanyurwa na byo, kuko yujuje byose byatuma umuntu agubwa neza, agahembuka nyuma yo kumva neza ubwiza bw’Imana kandi ibera hose icyarimwe.
Aya magambo agaragaza ko iyi korali itagamije gusa gusohora igihangano gishya, ahubwo inifuza ko umuziki wayo waba inzira ifasha abantu kwegera Imana, kuyishimira no kuyiramya n’umutima wose.
Korali Bethlehem ni imwe muri korali zizwi muri ADEPR, ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR Gisenyi, paruwasi ya Rubavu, mu rurembo rw’iburengerazuba. Yatangiye umurimo wayo mu mwaka wa 1972, icyo gihe yitwaga Chorale ya Gisenyi.
Kugeza ubu, iyi korali imaze gushyira hanze alubumu zitandukanye z’indirimbo z’amajwi,ndetse n’izamashusho. Igizwe n’abaririmbyi batandukanye harimo abakorera umurimo kuri iri torero hakaba n’abandi batakibarizwamo buri gihe kubera impamvu zirimo kwimuka, akazi n’izindi mpinduka z’ubuzima.
Mu rugendo rwayo rw’ivugabutumwa, Bethlehem yagejeje ubutumwa bwiza mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Uganda na Kenya, mu gihe inateganya kwagura ibikorwa byayo ikazagera no muri Afurika y’Epfo.