Korali Abatwaramucyo iherutse gushyira hanze indirimbo yise “Yesu ni Muganga.”
Korali ABATWARAMUMUCYO yatangiye umurimo w’Imana mu 1985, aho ayatangiye umurimo ari korali y’abana bato bagera kuri 50. Uko imyaka yagiye ishira korali yakomeje kwaguka kandi yakira ibyicirro byose birimo abubatse n’urubyiruko , ubu bagera ku baririmbyi 124 bose bari hagati y’imyaka 20 na 50.
Kuri uyu 28 Ukwakira 2026, korali ABATWARAMUMUCYO bashyize hanze indirimbo nziza bise “ Yesu ni Muganga”. Muri iyi ndirimbo basobanura uburyo Yesu ari Muganga kandi iyo avura ko akoresha Ijambo kandi ko uwaje arushye , aremerewe Yesu avuga ijambo rimwe gusa akabaho.
Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi w’iyi korali, Celestin TWIZERIMANA, yagize ati:” Iyi ndirimbo yuzuyemo ubutumwa buhumuriza abakunzi bacu, bubabwira ko ibyananiranye kuri bo, ibyabafasheho ijambo, …bizere Yesu gusa arabirangiza kandi ari hejuru y’ubutware bwose”.
Yakomeje avuga kandi ku gaseke iyi korali ibikiye abakunzi bayo ati:”Turimo gusatira impera z’umwaka aho turigutegura igiterane tuzakorera mu itorero rya Tyazo (Nyamasheke, kandi tukaba turimo gukora cyane kugira ngo abakunzi bacu tuzasoze umwaka twishimanye cyane aho turi gutegura indi ndirimbo isoza umwaka”.
Uretse kuririmba kandi korali ABATWARAMUMUCYO bakora ibikorwa binyuranye, cyane cyane babifashijwemo n’abaterankunga babo (bagira ihuriro ry’abaterankunga ba Rubavu ), ndetse bakaba bafasha abaririmbyi babo kwiteza imbere bakabashakira igishoro,bakubakira abatishoboye, ndetse n’ibindi bitandukanye.
Iyi korali kandi yubatse ubumwe n’andi makorali aho yafatanije na korali Rubonobono (gatsata), Urukundo(jali), Ahadi (mbugangari) bakora icyo bise ARUA. ARUA ni ubufatanye bw’amakorali yishyize hamwe kugira ngo ivugabutumwa riborohere mu buryo bwose, aho bakora igiterane bagasoza ikigambiriwe tukigezeho. ARUA bivuga amazina y’ayo makorali yose mu nyuguti zitangira buri korali akaba ariyo abyara ARUA (ABATWATAMUCYO ,RUBONOBONO ,URUKUNDO,AHADI). Kwishyira hamwe kw’aya makorali agamije kuzamurana mu mpande zose no gukwirakwiza ubutumwa bwiza mu buryo bworoshye, kubaka ibikorwa bizamura itorero.
Iyi ni imwe mu makorali yavuze ubutumwa bwiza mu mpande zose z’igihugu ndetse no mu bihugu byabaturanyi (GISORO UGANDA),(SEPAC CONGO). Ubu imaze gusohora 3 ( alubumu imwe ni iy’amajwi izindi 2 ni izamashusho).