Inama zigenewe abakirisitu mu kwirinda amakimbirane mu itorero
Amakimbirane, gusebanya no gukwirakwiza amagambo atari meza bishobora kubaho mu matorero bigatuma bamwe mu bakirisitu bacika integer ndetse bakibaza niba bakwiye gukomeza kuyasengeramo, gusa ibibazo nk’ibi ntibikwiye gutuma umuntu atererana itorero ahubwo nicyo gihe cyo kurangwa no kugaragaza urukundo, kubabarira no kubaka ubumwe.
Hari inama 10 zafasha abakirisitu guhangana n’ibibazo nk’ibi, bakarinda amatorero yabo kuba ahantu harangwa n’amacakubiri, ahubwo akaba umuryango urangwa n’amahoro n’urukundo.
Icya mbere ni ugusenga no gusaba Imana ubwenge. Iyo havutse ikibazo hagati y’abakirisitu, ni byiza kubanza gusenga no gusaba Imana kuyobora ibyemezo bifatwa aho guhita ukiganiraho n’abandi cyangwa gukwirakwiza amakuru atizewe.
Icya kabiri ni ukugisha inama umushumba w’itorero. Kubera ko afite inshingano zo kuyobora no kwita ku bakirisitu, ashobora gufasha mu gukemura ibibazo no kugarura ubumwe mu itorero.
Icya gatatu ni ugusengera itorero. Abakirisitu bakwiye gusaba Imana kurinda amatorero yabo amacakubiri, inzangano n’ibindi bishobora kubabuza gukorera hamwe, kugira ngo akomeze gukura mu kwizera no mu rukundo.
Icya kane ni uguharanira amahoro. Yesu yigishije ko hahirwa abaharanira amahoro. Bityo, abakirisitu bakwiye kwirinda amagambo n’ibikorwa bitera amakimbirane, ahubwo bagaharanira kubana neza n’abandi.
Icya gatanu ni ukumenya igihe cyo gufasha abandi n’igihe cyo kutivanga mu bibazo byabo. Gufasha umuntu ufite ikibazo ni ingenzi, ariko ntibikwiye guhinduka kwivanga mu buzima bwe cyangwa gukurikirana ibitari mu nshingano zawe.
Icya gatandatu ni ukwirinda gusubiramo amakuru atizewe. Iyo umuntu yumvise amagambo ashobora guteza amakimbirane, akwiye kubanza gutekereza ku ngaruka zo kuyasubiramo. Kwirinda gusebanya no gukwirakwiza ibihuha bifasha gukumira amakimbirane.
Icya karindwi ni ukuvuga amagambo yubaka abandi. Abakirisitu bakwiye kwirinda amagambo asesereza cyangwa akomeretsa abandi, ahubwo bagahitamo ayubaka, ahumuriza kandi atera abandi imbaraga.
Icya munani ni ukugaragaza ineza no kubabarira. Nubwo bishobora kugorana iyo umuntu yakomerekejwe n’amagambo cyangwa ibikorwa by’abandi, abakirisitu bakwiye kwigana Kristu, bakagaragarizanya impuhwe kandi bakababarirana.
Icya cyenda ni ukwirinda ibiganiro biganisha ku gusebanya. Iyo umuntu abonye ko ikiganiro kirimo gufata indi ntera, ashobora kukivamo aho kugira uruhare mu gukwirakwiza amagambo ashobora gukomeretsa abandi cyangwa guteza amakimbirane.
Icya cumi ni ukubera abandi urugero rwiza. Umukirisitu akwiye kurangwa n’urukundo, amahoro, kubaha abandi no gukora ibyiza, kugira ngo n’abandi babyigireho.
Izi nama zishingiye ku nyigisho za Bibiliya zigaragaza ko amagambo n’imyitwarire y’umuntu bishobora kubaka cyangwa gusenya umuryango w’abakirisitu. Iyo buri wese ashyize imbere urukundo, kubabarira no guharanira amahoro, itorero rirushaho kuba ahantu abantu bakirana urugwiro, bagaterana inkunga kandi bagakomera mu kwizera.