Abakirisitu basabwe gusenga no kwiyiriza ubusa basabira abihaye imana n’abifuza kuba abapadiri
Papa Leo XIV yasabye abakirisitu bo hirya no hino ku isi gufata iminsi yihariye yo gusenga no kwiyiriza ubusa basabira urubyiruko rwifuza kuba abapadiri n’abihayimana kugira ngo Imana ikomeze guhamagara benshi bemera kuyikorera.
Ibi yabivugiye muri Kiliziya yitiriwe Isamwa Ritagira Inenge rya Bikira Mariya n’Abatagatifu Filipo na Yakobo, i Montevideo muri Uruguay, ubwo yifatanyaga n’abepiskopi, abapadiri, abadiyakoni, abihayimana n’abanyeshuri biga mu iseminari mu masengesho ya nimugoroba.
Papa yasabye abepiskopi bo hirya no hino ku isi gushishikariza za diyosezi bayoboye gutegura iminsi yihariye yo gusenga no kwiyiriza ubusa, basaba Imana kongera umubare w’abemera umuhamagaro wo kuba abapadiri n’abihayimana.
Yagize ati: “Ndasaba abavandimwe banjye b’abepiskopi ku isi hose gushishikariza za diyosezi zabo gufata iminsi yo gusenga no kwiyiriza ubusa, basaba Imana kongera umuhamagaro wo kuba abapadiri n’abihayimana.”
Yashishikarije kandi paruwasi, imiryango n’amakoraniro y’abihayimana kwifatanya muri iri sengesho, agaragaza ko urugero rwa Uruguay rukwiye kubera isomo ibindi bihugu.
Iyi gahunda yatangijwe muri Uruguay mu 2024, nyuma y’uko iseminari ihuriweho na diyosezi zitandukanye itabonye abanyeshuri bashya biyandikishije. Ibyo byatumye abakirisitu bahurira mu masengesho, basaba Imana kohereza abakozi bo gusarura imyaka yayo.
Kuva icyo gihe, bakomeje gusenga, ubu hakaba hari urubyiruko rwatangiye urugendo rwo kwitegura ubupadiri n’ubuzima bwo kwiyegurira Imana. Papa Leo XIV yashimiye abitabiriye iyi gahunda, abasaba gukomeza gusenga no kudacogora, kuko urubyiruko rwatangiye kwitabira iyi nzira ari ikimenyetso cy’uko amasengesho yabo akomeje kwera imbuto.
Ubu busabe yabutanze mu rugendo rwe rwa mbere rw’ubutumwa muri Amerika y’Epfo. Si ubwa mbere Papa Leo XIV ashishikarije abakirisitu gusenga no kwiyiriza ubusa. Mu butumwa bwe bw’Igisibo cya 2026, yabasabye kandi kwirinda amagambo akomeretsa abandi, agaragaza ko kwiyiriza ubusa bidakwiye kugarukira ku kwifata ku mafunguro gusa, ahubwo ko bikwiye no kugaragarira mu mico no mu mvugo birangwa no kubaha no kubaka abandi.
Muri Kanama 2025, yongeye gusaba abakirisitu gufata tariki ya 22 Kanama, umunsi Kiliziya Gatolika yizihizaho Umwamikazi wa Bikira Mariya, bakawugira umunsi wo gusenga no kwiyiriza ubusa basabira amahoro n’ubutabera ku isi, cyane cyane mu bice bikomeje kwibasirwa n’intambara n’amakimbirane.