Rachel na Serge bagiye kuyobora igitaramo kizahuriza hamwe Aline Gahongayire na Pastor Mugisha
Kigali Universe yateguye igitaramo cyiswe “10 Chapters Celebration” kizahuza Aline Gahongayire na Pastor Jackson Mugisha MuziguraKigali Universe yatangaje igitaramo gikomeye cyiswe “10 Chapters Celebration”, kizaba ku wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2026. Iki gitaramo kizahuza abakunzi b’umuziki wa Gospel n’abashaka gusengera hamwe, kikazabera muri Kigali Universe, mu rwego rwo kwizihiza ibihe by’ingenzi byaranze uru rugendo.
Iki gitaramo kizayoborwa na Rachel na Serge, basanzwe bazwi mu bikorwa bya Kingdom Nights, gahunda igamije guhuza abantu mu kuramya Imana, kurushaho gukura mu kwizera no kuganira ku buzima bwa Gikristo. “10 Chapters Celebration” izaba umwanya wo gushima Imana ku byo yakoze mu myaka ishize, ndetse no kureba imbere mu bindi bitaramo byiza bizakomeza guhembura abana b’Imana Mu bazitabira iki gitaramo harimo Aline Gahongayire, umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda.
Azaba ari mu bazafasha abazitabira kuzamura amajwi mu kuramya no guhimbaza Imana, binyuze mu ndirimbo ze zimaze igihe zikora ku mitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel.Mugihe Pastor Jackson Mugisha Muzigura, umushumba akaba n’umuvugabutumwa uzwi mu bikorwa byo kwamamaza ubutumwa bwiza. Kuba azaba ari muri iki gitaramo bitanga icyizere ko kizaba kirimo umwanya wo kuramya Imana no guhembura imitima, gihuriza hamwe umuziki n’ubutumwa bwubaka abantu mu buryo bw’umwuka.“10 Chapters Celebration” izatangira saa yine ubwo imiryango izaba ifunguwe ku bazitabira. Kigali Universe ni hamwe mu hantu hakunze kubera ibikorwa bya Kingdom Nights, igikorwa cy’ivugabutumwa rinyuze mu muziki wa Gospel gitegurwa kenshi, kikaba cyaramenyekanye mu guhuza abaramyi, abavugabutumwa n’abakunzi b’ijambo ry’Imana.
Abifuza kwitabira iki gitaramo bashobora kugura amatike bakoresheje kode ya telefoni *669*60# cyangwa bakanyura ku rubuga rwa SINC.EVENTS. Abategura iki gitaramo barakangurira abakunzi ba Gospel n’abandi bose bifuza gufatanya n’abaramyi mu kuramya Imana kutazacikwa n’uyu munsi wihariye.Iki gitaramo kije gikurikira ibindi bikorwa bya Kingdom Nights bimaze kumenyekana mu Rwanda, birimo ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’ibiganiro byubaka ukwizera. “10 Chapters Celebration” iteganyijwe kuba umwanya wo gushima Imana, guhuriza hamwe abantu no gukomeza umurongo w’ibikorwa by’ivugabutumwa binyuze mu muziki, kuramya no guhimbaza Imana
“10 Chapters Celebration”: Aline Gahongayire na Pastor Muzigura mu bazataramira abakunzi ba Kingdom Nights

