Korali Yakini yasohoye indirimbo Hamagara itegura Album nshya
Korali Yakini yo muri ADEPR Kicukiro yashyize hanze indirimbo nshya yise “Hamagara”, yibutsa abakirisitu ko bagomba kwegera Imana bayisenga, kuko ari yo soko y’ibisubizo n’ihumure mu bihe by’ibigeragezo.
Iyi ndirimbo ifite umwihariko wo kuba yarakomotse ku buhamya bw’umwe mu baririmbyi b’iyi korali, wavuze ko yabonye igisubizo cy’Imana nyuma yo kuyisenga.
Ubu buhamya bwaje guhinduka ubutumwa bugenewe abandi, bubashishikariza kudacika intege ahubwo bagakomeza guhamagara Imana.
Ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru, Mwalimu Mupenzi Niyonshuti, ushinzwe itangazamakuru muri Korali Yakini, yavuze ko iyi ndirimbo itandukanye n’izindi kuko itaturutse ku gitekerezo cy’umwanditsi gusa, ahubwo ishingiye ku byabaye mu buzima bw’umuririmbyi.
Yagize ati: “Akenshi ibitekerezo biba Ari iby’abanditsi ku giti cyabo ariko uri ‘Hamagara’ ni igitekerezo cy’umuririmbyi bisanzwe cyavuye mu gusenga, nyuma asubijwe n’Imana biba impamvu yo guhumuriza abandi arababwira ngo muhamagare mu ijuru hari lmana.”
Yakomeje asobanura ko nubwo ubutumwa bwo guhamagara Imana bushobora kugaragara mu zindi ndirimbo, “Hamagara” bwo bwibanda ku buhamya bw’umuntu wahuye n’ibibazo, agasenga, nyuma akabona igisubizo.
Yongeyeho ati: “Wenda ibiyigize byagiye bivugwaho gato no muzindi ariko yo ivuga byimbitse ku bisubizo byavuye mu guhamagara lmana.”
Yakini yateguje Album y’indirimbo 10
Uretse gushyira hanze iyi ndirimbo, Korali Yakini yanatangaje ko iri gutegura Album nshya yise “Hamagara”, izaba igizwe n’indirimbo 10 zifite ubutumwa butandukanye bugamije gukomeza kubaka ukwizera no kugeza ubutumwa bwiza ku bakunzi bayo.
Iyi Album ni umwe mu mishinga Yakini ikomeje gushyiramo imbaraga mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa ryayo, ikoresheje indirimbo zifasha abantu gutekereza ku buzima bwabo bwo mu buryo bw’umwuka no gukomeza kwizera Imana.
Korali Yakini imaze imyaka isaga 30 mu ivugabutumwa
Korali Yakini ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR Kicukiro. Yatangiye kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu 1992, ikaba imaze imyaka isaga 30 ikoresha umuziki mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu.
Kuri ubu, iyi korali igizwe n’abaririmbyi 105, nubwo mu bitaramo n’ibindi bikorwa byayo hakunze kwitabira hagati ya 60 na 70 bitewe n’izindi nshingano abaririmbyi baba bafite.
Gukomeza gushyira hanze indirimbo nshya no gutegura Album y’indirimbo 10 bigaragaza gahunda ya Yakini yo gukomeza ivugabutumwa binyuze mu muziki.
Ku bakunzi bayo, izindi ndirimbo zirindwi zitarasohoka ni amahirwe yo gukomeza kumva ubutumwa butandukanye iyi korali yabateguriye.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO HAMAGARA