Urukundo rwa Kristo rwashimangiwe na Korali NARADA ibinyujije mu ndirimbo “Rumbera rushya”
2 mins read

Urukundo rwa Kristo rwashimangiwe na Korali NARADA ibinyujije mu ndirimbo “Rumbera rushya”

Korali NARADA ikorera umurimo w’Imana muri Kaminuza ya RP TUMBA COLLEGE yo muri Paruwasi ya Rulindo mu muryango w’abanyeshuri b’Abapantekote (CEP) mu rurembo rw’Amajyaruguru.

Korali NARADA yatangiye gukora umurimo w’Imana mu mwaka wa 2007, aho  yatangiye ari abaririmbyi 7,  bahera ubwo bakora umurimo w’Imana bagenda baguka kugeza uyu munsi babarirwa mu baririmbyi barenga 300, barimo abaririmbyi 120  bahoraho bakiri muri Kaminuza ndetse n’abandi basoje amasomo yabo  ariko bakomeza gukora umurimo w’Imana.

Ku wa 6 Ugushyingo 2026, nibwo korali NARADA yashyize hanze indirimbo nshya y’amajwi n’amashusho bise” RUMBERA RUSHYA”. Iyi ndirimbo ivuga ku rukundo rukomeye rwa Yesu Kristo wemeye kwiyambura icyubahiro cy’ubumana, akambara ishusho ya muntu kandi akikorera ibyaha by’abantu kugira ngo abakize, abahe ubugingo buhoraho. Ishimangira ko igitambo cya Yesu ari cyo cyonyine cyahaye abizera ibyiringiro by’agakiza. Inagaragaza icyifuzo cy’abizera cyo kuzagera muri Siyoni nshya, aho bazabana na Kristo iteka ryose mu munezero udashira.

Umuyobozi wa korali NARADA, Innocent DUSINGIZIMANA, yagize ati:” Indirimbo nshya yitwa “RUMBERA RUSHYA” duherutse gusohora,  ubutumwa burimo twashakaga kugeza ku bakunzi bacu ni urukundo rw’Umwami wacu Yesu Kristo. Twashakaga kwibutsa abantu ko hari uwabakunze akabitangira bo ntacyo batanze kugeza aho yemeye gusiga byose yari afite mu ijuru akaza gushaka twe abari barazimiriye mu byaha ndetse no mungaruka z’ibyaha urugero:umujinya,kwigunga, umwijima wo mu mutima n’ibindi”.

Yakomeje agira ati:”Iyi ndirimbo iza yerekana ko urukundo rwa Yesu Kristo Umwami wacu ku wamwizeye rwo ruhora ruba rushya. Dusoza tubwira buri wese ko bishoboka ko twazabana mu bundi buzima kubw’urwo rukundo rwa Yesu ariyo Siyoni nshya, kandi uko waba mu bi kose urukundo rwa Yesu rukugeraho, kumwizera ni iby’igiciro”.

Uretse kuririmba kandi iyi korali ikora ibikorwa bitandukanye haba gufashanya muri bo ndetse no hanze yabo, gusurana n’ibindi bikorwa byinshi bivuga ubutumwa.

Korali NARADA irimo gukora alubumu yabo yambere ndetse ihishiye byinshi abakunzi bayo birimo gusangiza abakunzi bayo ubuhamya bagiriye muri Kaminuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *