Elisa Worship yatangaje igitaramo “Uwo Ni Yesu” kizitabirwa n’abaramyi batandukanye barimo na Oasis worship Team
Elisa Worship Rwanda yateguye igitaramo gikomeye cyiswe “Uwo Ni Yesu Live Concert”Itsinda rya Elisa Worship Rwanda riyobowe n’umuramyi Elisa Tugirumukiza ryatangaje igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe “Uwo Ni Yesu Live Concert”, giteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki ya 13 Ukuboza 2026. Iki gitaramo kizaba ari umwanya wihariye wo guteranira hamwe mu kuramya Imana no guhamya ibyiza Yesu yakoreye abantu.
Iki gitaramo kizaba ku bufatanye na Elisa Worship, uzwiho gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, haba mu buryo bw’amajwi acuranzwe mu buryo bworoheje ndetse n’ibitaramo birimo ibicurangisho bitandukanye. Elisa Tugirumukiza amaze kumenyekana binyuze mu ndirimbo zirimo “Umugisha”, “Uwo Ni Yesu”, “Yesu Niwe Nshuti”, “Mwuka Wera” na “Yarambabariye”.“Uwo Ni Yesu” ni ryo zina ryahawe iki gitaramo, kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti “Yohana 9:9”. Iyi nsanganyamatsiko ishingiye ku murongo wo muri Bibiliya ugaragaza guhamya ukuri kw’ibyo Imana yakoze, bikaba bihura n’intego yo guhuriza abantu hamwe kugira ngo bahimbaze Yesu Kristo kandi bamuhamye mu buzima bwabo.
Elisa Tugirumukiza yatangaje igitaramo “Uwo Ni Yesu Live Concert” kizitabirwa na Penuel Choir
Mu bazafatanya na Elisa Tugirumukiza muri iki gitaramo harimo Penuel Choir yo muri ADEPR Rukurazo, umuhanzi M. Nepo ndetse na Oasis Worship Team. Aba ni bamwe mu bazafasha mu kuyobora abitabiriye iki gitaramo mu bihe bitandukanye byo kuramya no guhimbaza Imana.iki gitaramo, kizabera muri ADEPR Gatsata, kuva saa munani z’amanywa kugeza saa mbiri z’ijoro. Abifuza andi makuru yerekeye iki gikorwa bashobora guhamagara kuri 0787784038.
Hanatangajwe kandi uburyo bwo gushyigikira umurimo wa Elisa Worship Rwanda hakoreshejwe kode ya MoMo 2314913.Elisa Worship Rwanda ni umushinga umaze gushyira hanze ibikorwa bitandukanye by’umuziki wa Gospel, birimo indirimbo n’amashusho y’indirimbo zifasha abakunzi ba muzika ya gikristo mu bihe byo gusenga no kuzirikana Imana. Mu bikorwa biheruka kugarukwaho harimo indirimbo “Umugisha”, yashyizwe hanze mu mashusho n’amajwi ikomeza kwagura ibikorwa by’uyu muryango mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.Iki gitaramo cya “Uwo Ni Yesu Live Concert” kije gikurikira urugendo rwa Elisa Tugirumukiza rwo gukomeza gukoresha impano ye mu kwamamaza ubutumwa bwiza. Biteganyijwe ko kizaba umwanya wo guhuriza hamwe abakunda kuramya Imana, bakayihimbaza binyuze mu ndirimbo no mu buhamya bw’ibyo Yesu Kristo akorera abantu.
