Nigeria: Umwepiskopi wa Zaria yasabye amasengesho yo gusabira Padiri Ezema washimuswe
2 mins read

Nigeria: Umwepiskopi wa Zaria yasabye amasengesho yo gusabira Padiri Ezema washimuswe

Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Zaria muri Nigeria, Myr Habila Tyiakwonaboi Daboh, yasabye abakirisitu n’abandi bose kwifatanya mu masengesho yo gusabira Padiri Emmanuel Ezema umaze umwaka yarashimuswe, kugira ngo arekurwe agaruke mu buzima busanzwe.

Padiri Emmanuel Ezema yashimuswe mu ijoro ryo ku wa 2 Ukuboza 2025, ubwo yari iwe mu rugo ruherereye kuri Paruwasi Gatolika ya Mutagatifu Petero, i Rumi. Kugeza ubu, ntiharamenyekana aho ari cyangwa igihe azarekurirwa.

Mu itangazo ryasohotse ku wa 25 Ugushyingo 2026, Umwepiskopi Daboh yatangaje ko Diyosezi izasoma Misa Ntagatifu ku wa 2 Ukuboza 2026, mu rwego rwo kwizihiza umwaka ushize Padiri Ezema ashimuswe no gusaba Imana ko yarekurwa amahoro.

Yagize ati “Ubu hashize umwaka umuvandimwe wacu akaba n’umupadiri ashimuswe mu buryo bubabaje.”

Umwepiskopi yasabye abapadiri, abihayimana n’abakirisitu bo muri Diyosezi ya Zaria kwitabira iyo Misa no gukomeza gusabira mugenzi wabo. Yavuze ko icyo gikorwa kigamije kugaragaza ko batamwibagiwe kandi ko bagifite icyizere cy’uko azagaruka.

Yasobanuye ko Diyosezi yakomeje kumusabira kuva yashimutwa. Yongeyeho ko Misa iteganyijwe ari ikimenyetso cyo gukomeza kumuba hafi mu masengesho no gusaba Imana ko yongera kubona umudendezo.

Yagize ati “Twemera ko no mu bihe by’urujijo n’imibabaro, Nyagasani akomeza kutubera ubuhungiro n’imbaraga.”

Papa Leo XIV yagaragaje impungenge ku bapadiri bashimuswe

Ikibazo cy’ishimutwa ry’abapadiri muri Nigeria gikomeje gutera impungenge Kiliziya Gatolika. Ku wa 23 Ugushyingo 2025, Papa Leo XIV na we yagaragaje ko ahangayikishijwe n’abapadiri bashimuswe, asaba inzego zishinzwe umutekano gufata ingamba zo kubarekura.

Yagize ati “Ndahamagarira inzego zibifitiye ububasha gufata ibyemezo bikwiye kandi mu gihe kugira ngo bashobore kurekurwa.”

Iri hamagarwa rya Papa ryagaragaje ko ikibazo cy’ishimutwa ry’abakora umurimo wa Kiliziya gikwiye kwitabwaho, kuko gishyira mu kaga ubuzima bwabo ndetse n’ubw’abaturage bakorera.

Umutekano muke muri Nigeria ukomeje gutera impungenge

Nigeria imaze imyaka myinshi ihanganye n’ibibazo by’umutekano muke. Mu bice bitandukanye by’iki gihugu, imitwe yitwaje intwaro ikora ibitero, igashimuta abantu igamije kubaka amafaranga y’incungu, ndetse rimwe na rimwe ikica abo yashimuse.

Iki gihugu kandi gihanganye n’umutwe wa Boko Haram watangiye ibikorwa byawo mu 2009. Uyu mutwe uzwiho ibitero byibasira abaturage n’inzego zitandukanye.

Hari n’indi mitwe yitwaje intwaro yagiye ishinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo, birimo n’imitwe imwe n’imwe ifitanye isano n’amakimbirane hagati y’abashumba n’abahinzi.

Ibi bibazo bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage, bigatuma bamwe bahunga ingo zabo, abandi bakabura ababo. Abakora ubutumwa bwa Kiliziya na bo bashobora guhura n’ibi bibazo, cyane cyane mu duce umutekano muke ukomeje kwigaragarizamo.

Mu gihe Diyosezi ya Zaria ikomeje gusabira Padiri Emmanuel Ezema, abakirisitu barasabwa gukomeza kumuzirikana mu masengesho, mu gihe hakomeje gutegerezwa amakuru y’aho aherereye n’igihe azarekurirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *