Abana miliyoni 14.3 ku Isi ntibabona inkingo
1 min read

Abana miliyoni 14.3 ku Isi ntibabona inkingo

Umuryango Mpuzamahanga wita Ku Buzima, OMS watangaje ko byibura abana  miliyoni 14.3 biganjemo abo mu bice birimo intambara ku Isi batabona inkingo, naho abasaga miliyoni 5.7 badakingirwa inkingo zose uko byateganijwe.

‎Ibi bikubiye muri Raporo yashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere, OMS yateguye ifatanije n’Umuryango w’Abibumbye nyuma yo gukusanya amakuru mu bihugu 195 byo ku Isi.

‎Iyi Raporo igaragaza ko ugereranyije n’imyaka yashize umubare w’abana babura inkingo ugenda ugabanuka kuko hagabanutseho abana ibihumbi 171 ugereranyije n’umwaka wa 2023.

‎Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Inkingo no Gukingira muri OMS, Kate O’Brien  avuga ko buri wese mu Isi akwiye guhabwa amahirwe yo guhabwa inkingo ariko ko  bitagerwaho.

‎Ati ” Icyerekezo cy’Isi ni icyaburi wese naho ari hose ndetse no kugira amahirwe yo guhubwa inkingo zisigasira amagara ye, ariko twahuye n’imbogamizi zikomeye kandi kuzikuraho kugira ngo buri mwana abone inkingo ntabwo byoroshye”.

‎Akomeza avuga ko kwiyongera kw’intambara mu bice bitandukanye by’Isi bitambamira gahunda yo gukingira bigatuma hari abana babura inkingo cyane cyane mu bihugu bikennye ndetse n’ibiri mu nzira y’amajyambere.

‎Ati “Abana bo mu bihugu 26 byugarijwe n’intambara baba bafite ibyango byikubye gatatu byo kutabona inkingo ugereranyije na bo mu bihugu birimo umutekano”.

‎Iyi Raporo igaragaza ko 52% by’abana babura inkingo ari abo mu bihugu byiganjemo  ibya Africa harimo;
‎Nigeria, U Buhinde, Sudan, RDC , Ethiopia, Indonesia, Yemen, Afghanistan na Angola.

‎Raporo yo mu 2024 ya OMS igaragaza ko gukingira  byarokoye ubuzima bw’abarenga miliyoni 150.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *