
Ntwari Fiacre arashaka gusohoka mu ikipe akinira
Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi), Ntwari Fiacre arifuzwa n’ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania nk’intizanyo.
Uyu musore amaze igihe atabona umwanya wo gukina mu ikipe ye ya Kaizer Chiefs F.C yo muri Afurika y’Epfo kuva yayigeramo mu mwaka 2024 avuye muri TS Galaxy F.C yo muri Afurika y’Epfo n’ubundi.
Ntwari akigera muri Kaizer Chiefs, yakinnye imikino irindwi yinjizwamo ibitego 11, byahise bituma umutoza Nasreddine Nabi amutakariza icyizere.
Mu rwego rwo kubona umwanya uhagije wo gukina nk’uko yabisabwe n’umutoza w’Amavubi Adel Amrouche, Ntwari Fiacre ari gushaka uburyo yasohoka muri iyi kipe.
Amakuru aremeza ko bidakunze mu ikipe ya Young Africans ashobora gusubira muri TS Galaxy yakiniye bwa mbere ajya gukina hanze y’u Rwanda.
Uyu musore mbere y’uko ava mu Rwanda, yakiniye amakipe arimo Intare FC(2016–2017), APR FC(2017–2021), Marines FC(2020–2021) na AS Kigali(2021–2023) yavuyemo yerekeza muri Afurika y’Epfo.