Newcastle United yafashe icyemezo kuri rutahizamu wayo Alexander Isak wifuzwa na Liverpool
1 min read

Newcastle United yafashe icyemezo kuri rutahizamu wayo Alexander Isak wifuzwa na Liverpool

Newcastle United yemeje ko Alexander Isak adashobora kugurishwa ku giciro icyo ari cyo cyose, nubwo Liverpool yamwegereye igatanga na miliyoni £120m.

Isak n’abamuhagarariye baracyababajwe n’uko bamwijeje kumwongerera umushahara ariko amaso agahera mu kirere ibintu byateye Liverpool gutekereza ko bashobora kumusinyisha.

Nubwo byagenze bityo, Newcastle yiteguye kongera umushahara wa Isak ku buryo azaba umukinnyi uhembwe amafaranga menshi mu mateka y’iyi kipe , arenga £200,000 buri cyumweru.

Nyuma y’iki kemezo cya Newcastle United cyo kugumana rutahizamu wayo byatumye Liverpool itera intambwe ijya mbere kuri Hugo Ekitike wa Frankfurt kuri £80m.

Newcastle United na yo irifuza Hugo Ekitike aho yatanze ubusabe bufite agaciro ka miliyoni £70 ibiha amahirwe Liverpool yo kwegukana uyu rutahizamu.

Isak ari kumwe na bagenzi be mu myitozo yo kwitegura umwaka mushya (pre-season) muri Otirishe. Hategerejwe niba azakina umukino wa gicuti wa Celtic kuri uyu wa Gatandatu.

Liverpool mu gihe iyoboye ibiganiro byo gusinyisha Ekitike, Newcastle ishobora kurwanira Yoane Wissa wa Brentford na Tottenham cyangwa Nottingham Forest.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *