Intego yanjye si ukubaka izina cyangwa gushaka ikuzo: Umuramyi Emma Rwibutso wamuritswe na Nshuti Bosco
3 mins read

Intego yanjye si ukubaka izina cyangwa gushaka ikuzo: Umuramyi Emma Rwibutso wamuritswe na Nshuti Bosco

Uyu muhanzi wo guhangwa amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yemeza ko intego ye atari izina cyangwa ikuzo, ahubwo ari ukubona abantu bahinduka, imitima ikakira Yesu, n’icyizere kigaruka mu buzima bw’abari baracogoye.

Umuhanzi Rwibutso Emma umaze umwaka umwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yahawe amahirwe yo kuririmba mu gitaramo cy’amateka ‘Unconditional Love – Season 2’ Bosco Nshuti yamurikiyemo Album ye ya kane yise “Ndahiriwe”.

Ni igitaramo cyabaye ku Cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, cyari kigamije kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki ku giti cye, anamurikamo Album ye ya kane yise “Ndahiriwe”.

Uyu muhanzi yari amaze amezi atanu agitegura, avuga ko ari igice cy’uruhererekane rw’ibitaramo “byashibutse mu kumenya urukundo Imana imukunda.”

Iki gitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare bikomeye mu muziki wa Gospel barimo Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Theo Bosebabireba, Prosper Nkomezi, Alex Dusabe, Danny Mutabazi, Bishop Masengo n’umugore we Gaby Kamanzi, n’abandi benshi. Muri iki gitaramo cy’amateka, ni ho impano ya Emma Rwibutso yamurikiwe, abitabiriye bishimira cyane ubuhanga bwe. Emma Rwibutso yagaragaje ko yishimiye cyane aya mahirwe yahawe nk’umwe mu bahanzi bakizamuka.

Ati: “Ndumva mfite ibyishimo kuba naririmbye mu gitaramo cya Bosco Nshuti kuko mu bahanzi bari kuzamuka kumpitamo ni umugisha ukomeye cyane kuko ni igitaramo kiri ku rwego rwiza kandi byagenze neza Imana yaduhaye ibihe byiza twongeye kuryoherwa n’urukundo rw’Imana”

Muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo zivuga ku rukundo rw’Imana arizo: ‘Mbega Rukundo’ ndetse n’indi yakoranye na Bosco Nshuti yitwa ‘Rukundo’.” Yavuze ko kuba Bosco yamwakiriye mu gitaramo ‘Unconditional Love’ yabifashe nk’intambwe ikomeye mu mwuga we, kuko byari inzozi yamye arota.

Ati: Ni intambwe nziza iratuma nkomeza gukora nshyizemo imbaraga.”

Kuri we, asobanura Bosco Nshuti nk’umuntu w’Imana uca bugufi kandi w’umunyamwete mu gukorera Imana. Yongeyeho ko igitaramo cya Bosco Nshuti “cyagenze neza, abantu bitabiriye kandi n’ibintu byose byari biteguye neza.”

Nyuma y’iyi ntambwe ikomeye, Emma Rwibutso yatangaje ko ari kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya, ashimangira ko Imana nimushoboza azakora n’igitaramo.

Uyu muramyi arangamiye kuba igikoresho cy’Imana mu kubaka no gukomeza abizera. Avuga ko yagize impinduka zikomeye mu buzima bwe nyuma yo kwakira Yesu Kristo, maze akumva afite byinshi byo gusangiza abandi binyuze mu ndirimbo.

Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2015, aho yaririmbaga cyane mu ma korali atandukanye, akanandika indirimbo zihimbaza Imana zagiye zifasha benshi mu buryo bw’umwuka.

Nubwo yari agihugiye muri korali, mu 2020 yasohoye indirimbo ye ya mbere yitwa “Mpa Byose”, ariko ntiyahita abishyiramo imbaraga nk’uko abyitaho muri iki gihe.

M Mu 2024, yafashe umwanzuro wo gutangira umuziki wa Gospel mu buryo buhamye kandi bunoze nk’umuhamagaro. Muri uru rugendo rushya, yakoze indirimbo nka: “Amazi meza”, “Ubwiza wihariye”, “Ishimwe” na “Arasa n’Imana”. Rwibutso avuga ko afite gahunda yo gukora indirimbo nshya nyinshi no kuzigeza ku bantu mu buryo bushoboka bwose.

Yavuze ko mu myaka 10 iri imbere, ashaka “kubona abantu benshi bakomera muri Kristo binyuze mu ndirimbo Kristo azaba yadushoboje kubagezaho”.

Yemeza ko Kristo ari we umutera imbaraga, kandi ko icyo yifuza mu rugendo rwe rwa muzika ari uko Imana yakoresha ibihangano bye mu gukiza, gukomeza no guhembura imitima.

Umuramyi Emma Rwibutso waririmbiye abari bitabiriye igitaramo cya Bosco Nshuti

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *