Ikoranabuhanga rishya rizajya riburira abakiliya ubutumwa bugamije kubatekera imitwe
3 mins read

Ikoranabuhanga rishya rizajya riburira abakiliya ubutumwa bugamije kubatekera imitwe

Tariki ya 17 Nyakanga 2025, kuri uyu wa kane, Airtel Rwanda ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’izindi nzego z’umutekano, yabaye Sosiyete ya mbere y’Itumanaho mu Rwanda, yatangije ku mugaragaro uburyo bushya bwise “Airtel Spam Alert”, bugamije gukumira ubutekamutwe bukorwa hifashishijwe ubutumwa bugufi (SMS).

Ni uburyo Airtel ivuga ko bugamije kuburira abakiliya ngo birinde abantu babatekera imitwe bababwira ko nk’amafaranga yabo yabayobeyeho, mu kuyabasubiza bakabibiramo. Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) bwo kumenya amagambo abatekamutwe bakunze gukoresha batwara abantu utwabo, rikaburira abantu.

Uko iri koranabuhanga rikora

Iri koranabuhanga rigenzura ubutumwa bugufi bwinjira kuri telefone z’abakiliya ba Airtel, rikabusesengura ako kanya, rigendeye ku magambo akunze gukoreshwa n’abatekamitwe. Iyo ubutumwa bugaragaje ko bushobora kuba ari ubw’abatekamitwe, iri koranabuhanga riburira ubwakiriye kuri telefoni ye, nko kumubwira ngo “Gira Amakenga”, bumusaba kutihutira kubusubiza cyangwa ngo agire icyo abukoraho.

Ibi bifasha umukiliya kutagwa mu mutego nk’iyo yohererejwe ubutumwa bumusaba kohereza amafaranga ku muntu atazi, cyangwa bukamusaba gukanda ku murongo (lien) ugaragara nk’uw’uburiganya.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Money mu Rwanda, Jean Claude Gaga, yagize

ati: “Mu gihe cyose ubonye iyo ‘message’ y’ubutubuzi uri umufatabuguzi wa Airtel, uzajya ubona SMS ikubwira ko uyu muntu ari umutubuzi. Niba ushaka kumusubiza cyangwa gukomeza n’igikorwa ubikore ariko sisitemu yabanje kukubwira ko ari umutubuzi.”

Yakomeje avuga ko iyo uyu mutekamutwe akomeje kohereza ubutumwa, hari sisitemu ihita ifunga nimero ye kugira ngo atazongera.

Ati: “Twabijyanye no ku rundi rwego. Iyo akomeje kubikora noneho na telefoni ubwayo akoresha na yo dufite uburyo bwo kuyifunga ikaba ibaye imfabusa ntazongere no gupfa kuyikoresha.”

Uyu muyobozi yanaboneyeho gutangaza ko nta mpungenge zikwiye kubaho ku batazi gusoma, kuko ubu butumwa buzakomeza gutambutswa mu itangazamakuru haba kuri Radio na Televiziyo kugira ngo bugere kuri buri wese ukoresha Airtel.

Impamvu iri koranabuhanga ryari rikenewe

Mu gihe ibibazo by’ubutekamutwe bwifashisha ubutumwa bugufi bikomeje kwiyongera mu Rwanda, Airtel Rwanda ivuga ko iri koranabuhanga rizaba umurongo wa mbere w’ubwirinzi ku mukiliya, igihe cyose aba akeneye umutekano w’amakuru no kwirinda kugwa mu mutego w’abatekamutwe.

Emmanuel Hamez, Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, yagize

ati: “Twiyemeje kubaka u Rwanda ruzira uburiganya bukorerwa kuri murandasi. Iri koranabuhanga ni ikimenyetso cy’uko tutazihanganira ababeshya abaturage bifashishije ikoranabuhanga. Urusobe rwacu rugomba kuba rwizewe, aho buri Munyarwanda yisanga atikanga.”

Yongeyeho ko intego ari ukugira urusobe rw’itumanaho rutekanye, rworohereza abantu gutumanaho, gucuruza no gukoresha ikoranabuhanga bafite icyizere.

Nta kiguzi umukiliya asabwa

Iri koranabuhanga ntirisaba ko umukiliya ashyiraho porogaramu runaka cyangwa ngo agire amafaranga yishyura, kuko rikora ku rwego rw’urubuga rwa Airtel. Abakiliya bose ubu bari kuryungukiramo batabanje kubisaba, kandi rizajya ribaburira igihe cyose habonetse ubutumwa bushobora kuba bufite ikibazo.

Intambwe ikomeye mu kurinda abakiliya

Iyi gahunda ya Airtel Rwanda ijyanye n’icyerekezo cyayo cyo guha Abanyarwanda urusobe rw’itumanaho rujyanye n’igihe, rufite umutekano, kandi rushingiye ku nyungu z’abaturage, aho ikoranabuhanga ridakoreshwa mu kubahohotera, ahubwo rigamije kubarinda no kubateza imbere.

Mu gihe uburyo bwo gushuka abantu bwifashisha SMS buri kurushaho guhanga amayeri mashya, iri koranabuhanga rigiye gufasha abantu kutagwa mu mutego w’abashaka kubacucura utwabo. Airtel kandi, yaboneyeho gutangaza ko iri koranabuhanga ritazahagararira ku butumwa bugufi gusa, ahubwo mu minsi iri imbere bazatangira no gutahura abashaka gutuburira abakiliya bayo bifashishije uburyo bwo guhamagara cyangwa banyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *