Penuel Choir yashyize indirimbo hanze yise “ Kubita hasi” mu rwego rwo gukangurira abizera gusiga inyuma ikintu cyababuza kumenya Imana
2 mins read

Penuel Choir yashyize indirimbo hanze yise “ Kubita hasi” mu rwego rwo gukangurira abizera gusiga inyuma ikintu cyababuza kumenya Imana

Penuel Choir yatangiye mu 2000 ari iy’abanyeshuri, nyuma iza kwitwa Penuel kugeza n’uyu munsi. Ubu, yashyize hanze indirimbo nshya “Dukubita Hasi” ishoye imizi mu ijambo ry’Imana nk’isoko y’ubutumwa bwiza “twamamaza”. Perezida wa Penuel Choir, Komezusenge Samuel ati: “Indirimbo “Dukubita hasi” twayihimbye dushingiye mu ijambo ry’Imana riboneka mu 2 Kor 10:3-5″.

Penuel Choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR, Ururembo rw’umujyi wa Kigali, Paroisse ya Remera, itorero rya Rukurazo, yashyize hanze indirimbo nshya “Dukubita hasi” yuje ubutumwa bukomeye.

Haranditse ngo: “Nubwo tugenda dufite umubiri w’umuntu ntiturwana mu buryo bw’abantu, kuko intwaro z’intambara yacu atari iz’abantu, ahubwo imbere y’Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi. Dukubita hasi impaka n’ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomōrere Kristo.”

Yavuze ko ubutumwa nyamukuru bagarutseho ari ukwibutsa abizera Kristo ko bafite imbaraga ziri hejuru y’izindi zose. Avuga ko dushingiye kandi kuri Bibiliya Yera twashatse kwibutsa abizera Kristo n’abandi bose bazayumva [indirimbo] ubutware n’imbaraga itorero ryahawe. Ikindi nI ukwibutsa abizera kristo ko Dufite imbaraga ziri hejuru y’izindi mbaraga zose ndetse ziruta iz’uburware bw’umwijima”.

Ni indirimbo igaruka cyane ku magambo agira ati “Dukubibita hasi impaka n’ikintu cyose kishyirira hejuru kurwanya kumenya Imana kandi dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomororere Yesu Kristo”. Bati: “Bigaragaza imbaraga twebwe abizera nk’ibisonga bya Kristo dufite kuko tugira ubutware buri hejuru y’imbaraga zose”.

Komezusenge Samuel yakomeje agira ati: “Indirimbo itwibutsa kandi ko nubwo dufite imibiri y’abantu ntabwo turwana mu buryo bw’abantu ahubwo turwanisha imbaraga z’ubumana kubwa Kristo. Ikindi tuributsa abizera Kristo bose ko umwuka twahawe atari uw’ubwoba ahubwo ni ubutsinzi muri Yesu Kristo”. Umuntu wese uzumva iyi ndirimbo yarizeye Yesu Kristo turamwibutsa ko imbaraga yahawe akimara kwizera ko ziruta cyane imbaraga z’ibimurwanya.

Turasaba kandi abatarizera Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo ko bamwizera bigishoboka kugirango bacike ingoyi y’umwanzi satani binjire mu muryango w’abana b’Imana babiheshejwe no kwizera Umwana wayo ariwe Yesu Kristo maze dusangire ibyishimo n’umunezero w’agakiza twahawe”. Yavuze ko abizera bahawe umwuka w’imbaraga bityo “ntidukwiye gutinya ikintu cyose ahubwo ku bwa Kristo turi abatsinzi iteka ryose”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *